Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, yakiriye mugenzi we wa Repubulika y’u Rwanda, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, yagejeje ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu, Ismail Omar Guelleh.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, aho abo ba Minisitiri bombi basuzumye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze.
Abo bayobozi bombi, bagiranye ibiganiro byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na Djibouti n’uburyo bwo gushimangira ubufatanye mu nzego z’inyungu rusange.
U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse muri Gicurasi 2024, Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na Djibouti.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, amahugurwa mu byerekeye dipolomasi, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga n’urw’abinjira n’abasohoka no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.
Ibihugu byombi byahanye ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Mu 2013, Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 n’izindi hegitari 20 mu 2017, bwose bukaba ari ubwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, kandi muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ) yerekeranye no kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye iki gihugu.
Icyo gihe Umuyobozi wa DPFZA, Omar Hadi Aboubaker, yatangaje ko ubwo butaka ari bimwe mu bizafasha kwagura ibikorwa by’ishoramari.