• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe na Dushimimana Elias 

Polisi yu Rwanda, Binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, yatangarije abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwatsa amatara ayo ari yo yose mu gihe cyagenwe.

Ubu butumwa bwatangiwe ahantu hose mu gihugu hahurira abagenzi baba baje gutega imodoka mu gihugu hose n’aho abashoferi baparika imodoka ntoya zitwara abagenzi na moto.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police  yabwiye abo yasanze Nyabugogo ko gucana amatara ku binyabiziga ari itegeko kandi ko abantu bakwiye kubyumva, bakabyubahiriza nkunuci

Ati: “ Byagaragaye kenshi ko hari bantu bakuraho amatara cyangwa bakagenda batayacanye. Amatara rero igihe cyose bwije agomba guhora yaka, ntawe ugomba kwitwaza ngo hari urumuri ruhagije ku mihanda kuko bishobora guteza impanuka cyangwa ibindi byaha, niyo mpamvu ikinyabiziga cyakozwe kigahabwa amatara.”

Abashoferi bagarutsweho cyane ni abatwara moto na velo moteri bibukijwe akamaro ko gucana amatara yaba nijoro no ku manywa.

Ubu butumwa bwagaragaje ko amatara y’imbere mu modoka nayo agomba kwaka buri gihe uko bwije.

Akomeza ati: “Mu bihe bitandukanye byagaragaye ko hari imyitwarire ya bamwe mu bagenzi ibangamira umutekano w’abo basangiye urugendo nko gukorakora ku bandi batigeze bagirana ikiganiro n’abitwikira umwijima bagatega bisi bagenzwa no kureba urangaye ngo bamwibe. Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gucana amatara y’imbere kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Moto na Velomoteri nazo zigacana amatara buri gihe ku manywa na nijoro.”

Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu gika cyayo cya mbere, havuga ko; amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

Mu gika cyayo cya 4 havuga ko; amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

CP Kabera yashishikarije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere bakabimenyesha abashoferi bakumva ko ari inshingano zabo gucana amatara y’imbere mu modoka no gusobanurira abagenzi akamaro kayo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments