• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Werurwe 2026, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikomeye hifashishijwe drones za kamikaze mu gace ka Minembwe.

Ibyo bitero byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi twa Mikenke, Bidegu n’ahandi hahakikije. Amakuru avuga ko mu ngabo zifatanyije muri ibyo bikorwa harimo igisirikare cy’u Burundi (Force de Défense Nationale du Burundi-FDNB), umutwe wa FDLR, abacanshuro ndetse n’imitwe ya Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23Lawrence Kanyuka mu butumwa yashyize ku rukuta rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Kugeza ubu, amakuru atangazwa n’impande zitandukanye avuga ko ibyo bitero bikomeje kugabwa nta guhagarara, mu gihe abaturage bavuga ko bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo guhunga ingo zabo no gutinya umutekano wabo.

AFC/M23 ishinja Kinshasa kwibasira abasivili

Umutwe wa AFC/M23 uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwibasira abasivili badafite aho bahungira, cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage benshi. Uyu mutwe uvuga ko ibi bitero bisa n’ibyabaye ku mujyi wa Goma ku wa 11 Werurwe 2026, aho na ho abaturage bavuga ko bagabweho ibitero bya drones byahitanye abantu.

Mu butumwa bwayo, AFC/M23 ivuga ko amaraso y’Abanyekongo ameneka kubera ibyo bikorwa by’urugomo atazirengagizwa, atazibagirana kandi ko atazahishwa n’iceceka ry’ababirebera hafi.

Imirwano ikomeje no mu kibaya cya Ruzizi

Hagati aho, amakuru mashya avuga ko imirwano yongeye gukaza umurego ku muhanda munini Route Nationale 5 uca mu kibaya cya Ruzizi Plain (Ruzizi Plain).

Guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo (6h40), bivugwa ko ingabo zishinjwa kuba zikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangiye kurasa imbunda ziremereye (artillerie lourde) ku gace ka Kabunambo, gatuwe n’abaturage benshi.

Abatuye muri ako gace bavuga ko ibyo bitero byateje urupfu n’isenyuka ry’ibintu byinshi, ndetse abaturage benshi bagahita bahunga ingo zabo bashaka umutekano.

Impuruza ku muryango mpuzamahanga

AFC/M23 ivuga ko uko gukaza intambara ku baturage ari ibintu bikomeye bidakwiye kwirengagizwa. Uyu mutwe usaba Abanyekongo n’umuryango mpuzamahanga kutaceceka kuri ibi bikorwa uvuga ko bigamije gutera ubwoba abaturage.

Uyu mutwe kandi uvuga ko wiyemeje gukomeza kurinda no kurengera abaturage n’imitungo yabo mu gihe uhanganye n’ibyo wita ibikorwa by’iterabwoba bikozwe mu buryo buteguye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments