Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17
Werurwe 2026 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru
akaba ari nawe washize Umuryango Global Citizen Bwana Hugh Evans
bagirana ibiganiro.
Uyu muyobozi wa Global Citizen ari mu Rwanda aho yaje kwitabira ibikorwa bya
Move Afrika bigeye kubera mu Rwanda
ku nshuro ya gatatu
Ibi birori
bya Move Afrika byo kuri uyu
mugoroba byitezwe ko hari buberemo
igitaramo kiri bwitabirwe n’Umuhanzikazi
w’icyamamare muri Amerika Doja Cat
Nkuko tubikesha urubugwa rwa X rw’ibiro by’umukuru w’Igihugu
Village byatangaje ko mu biganiro aba bombi
bagiranye hibanzwe ku ruhare rw’ubufatanye
buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Global
Citizen mu guteza imbere ubukundu
bushingiye mu guhanga udushya mu
rubyiruko rw’u Rwanda ndetse ‘ibindi
bikorwa bitandukanye biri gukora n’uyu muryango mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’uburezi
Move Afrika
ni gahunda ya Global Citizen igamije guhangana n’akarengane ku isi, binyuze mu
gutanga amahirwe y’akazi n’ubucuruzi ku rubyiruko rw’Afrika, biciye mu bitaramo
by’umuziki bikorwa buri mwaka.
Iyi gahunda
ituma abahanzi b’afurika babasha kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga,
igateza imbere ishoramari mu baturage, ikanatanga amahugurwa ku rubyiruko mu
bijyanye n’ubumenyi n’imyuga.
Umwaka wa
2025, Move Afrika yashyize imbere gahunda y’ubukangurambaga ishingiye ku
iterambere rirambye n’ubukungu, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, isaba ibihugu
by’Afrika kongera ishoramari mu buvuzi, guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze,
uburenganzira bw’imyororokere n’ubuzima bw’imyororokere, no kugabanya umutwaro
w’imari ku bihugu mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ubuvuzi rusange.
Mu gitaramo
cya mbere cya Move Afrika mu Rwanda, cyabereye i Kigali mu Ukuboza 2023,
cyayobowe na Kendrick Lamar, kikaba cyaragaragaje umusaruro mu gutanga akazi,
amahugurwa no gushyigikira urubyiruko mu bucuruzi.
Iki gitaramo
cyakoresheje abakozi barenga 1,000 b’Abanyarwanda, aho 75% by’abakozi bari
ab’iwacu, kandi cyari kimwe mu bitaramo by’umuziki byakunzwe cyane mu Rwanda,
harimo n’ibitaramo by’abahanzi nka Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie
Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King na Bruce The 1st.