• Amakuru / POLITIKI


Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byongeye guhanganira mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi muri teritwari ya Uvira nyuma y’amezi abiri hari agahenge.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri ingabo za RDC, Wazalendo n’indi mitwe bikorana bifunze umuhanda ’RN5’ uhuza umujyi wa Uvira na Bukavu kubera impamvu ziswe iz’umutekano.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2026, ingabo za Leta ya RDC ziri kurasa ibisasu biremereye mu gace ka Kabunambo, ibyatumye abaturage benshi bahunga.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko abaturage ba Kabunambo bari batuje, batekanye mu gihe iri huriro ryahagenzuraga, ariko ko Leta ya RDC yahisemo kubasukamo ibisasu.

Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 yiteguye kurinda abaturage bo muri Kabunambo ndetse n’imitungo yabo mu gihe Leta ya RDC ikomeje ubu bushotoranyi.

Ibice byo mu kibaya cya Ruzizi byabereyemo imirwano ikomeye mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, biturutse ku bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 birimo santere ya Kamanyola.

AFC/M23 yakoresheje imbaraga nyinshi mu guhangana n’ingabo za Leta, izambura ibice byinshi byo muri Uvira birimo n’umujyi wa Uvira, ariko wo yawuvuyemo hagati muri Mutarama 2026 kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe.

Leta ya RDC igisubira muri uyu mujyi, yagaragaje ko izatuza mu gihe izaba yisubije ibice byose bigenzurwa na AFC/M23 birimo umujyi wa Bukavu, Goma kugeza kuri Bunagana yafashwe muri Kamena 2022.

Ibitero bikomeye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zakomeje kugaba muri komini Minembwe no mu bice bihana imbibi byagaragaje ko koko ifite umugambi wo gukomeza intambara mu bice bigenzurwa na AFC.

Mu rukerera rwo ku wa 24 Gashyantare, ingabo za Leta ya RDC zagabye igitero cya drones kuri AFC/M23 hafi ya santere ya Rubaya, yica uwari Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.

Tariki ya 11 Werurwe, ingabo za Leta ya RDC zagabye igitero cya drones mu mujyi wa Goma, zica abasivili batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

AFC/M23 yatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro byongeye kugaba igitero cya drones muri Minembwe no mu bice bihana imbibi.

Iri huriro ryatangaje ko Leta ya RDC izabazwa amaraso y’inzirakarengane ikomeje kwica mu gihe umuryango mpuzamahanga ntacyo ubikoraho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments