• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abarwanyi 13 bo mu mutwe wa Wazalendo biciwe mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, nk’uko abayobozi ba AFC/M23 babitangaje. Mu gihe abandi barwanyi batatu bafashwe mpiri.

Nk’uko AFC/M23 ibivuga, abarwanyi ba Wazalendo baturutse muri Pariki ya Virunga bagabye icyo gitero bagamije gusahura abaturage, cyane cyane bashaka ibiribwa.

Abaturage batuye mu duce two mu burengerazuba bwa Goma, cyane cyane mu gace ka Mugunga, bavuze ko bagize ubwoba bwinshi bitewe n’ubukana bw’imirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye.

Umutekano ukomeje kuba muke mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Icyo gitero kibaye mu gihe umwuka mubi wari umaze iminsi ugaragara nyuma y’ibitero bya drones byagabwe muri uyu mujyi mu Cyumweru gishize.

Umutwe wa AFC/M23 n’ubutegetsi bwa RDC buri ruhande rushinja urundi kuba inyuma y’ibyo bitero bya drones byibasiye inzu icumbikirwamo abakozi b’imiryango itanga ubufasha bw’ubutabazi, bikica abantu batatu barimo umukozi w’Umufaransa wakoreraga UNICEF.

Nyuma y’ibyo bitero, I Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bushinzwe kurwanya iterabwoba bwatangaje ko bwatangiye iperereza kuri ibyo bitero.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments