Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batazishyura ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de Santé kubera ko ibyuciro bashyizwemo muri sisiteme imibereho mu mavugurura aheruka gukorwa bitajyanye n'ubushobozi bwabo.
Ubu
buryo bushya bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bugena amafaranga buri rugo
rutanga hashingiwe ku rwego rw’imibereho n’ubushobozi bw’amafaranga rufite.
Mbere,
abanyamuryango ba Mutuelle de Santé (Mituweli) batangaga 3,000 by’amafaranga
y’u Rwanda (Frw) cyangwa 7,000 Frw ku mwaka ku muntu umwe, bitewe n’icyiciro
cy’imibereho arimo.
Mu
mavugurura mashya, abishyura bagabanyijwemo ibyiciro bitanu (3) hashingiwe ku
mafaranga binjiza buri kwezi.
Icyiciro cya mbere:
Abadafite amafaranga binjiza bazajya batanga umusanzu w’Amafaranga Ibihumbi
bine (4,000 Frw) ku mwaka, ayo yose azishyurwa na Leta. Aba bangana na 7%
by’abaturage.
Icyiciro cya kabiri:
Abinjiza munsi ya 30,000 Frw ku kwezi bazajya batanga 4.000 Frw, Leta
ibunganireho 1.000 Frw. Bakaba bangana na 23%.
Icyiciro cya gatatu:
Abinjiza hagati ya 30.000 Frw na 60.000 Frw ku kwezi bazatanga 5,000 Frw nta
nkunga ya Leta, bakaba bangana na 35% by’abaturage bose.
Icyiciro cya kane:
Abinjiza hagati ya 60,000 Frw na 120,000 Frw ku kwezi bazatanga 8,000 Frw nta
nkunga ya Leta, bo bakaba bangana na 27% by’abaturage.
Icyiciro cya gatanu:
Abinjiza hejuru ya 120,000 Frw ku kwezi bazatanga 20,000 Frw nta nkunga, bangana
na 8% by’abaturage bose.
Abaturage
bo mu Karere ka Rubavu baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV, bavuga ko
batazishyura amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza atari uko batazi akamaro kabwo
ahubwo n'uko bashyizwe mu byiciro badafitiye ubushobozi.
Umwe
yagize ati:"Niba nari mu cya mbere (icyiciro) nkakora no muri VUP
(Umurenge Vision Program) none banankuyemo. Ubwose urumva amafaranga ibihumbi
8.000Frw nayakurahe? Simfite uyantangira none muranshyira ku bihumbi 8,000Frw
nayakurahe? Mumvane mu cyiciro cya mbere mijyane mu cya kane (4), ntabwo
nayabona, munsubize kuri 3,000Frw maze imyaka itatu (3) niyishyurira. Nimurenza
ayo 3,000Frw ntayo nzabaha."
Mugenzi
we ufite umuryango w'abantu icumi (abana 8 n'ababyeyi) avuga ko yari
asanzwe atanga ibihumbi 3,000Frw yose
hamwe akaba ibihumbi 30,000Frw none ubu yashyizwe ku bihumbi 8,000Frw kuri buri
umwe bivuze ko azajya atanga ibihumbi 80,000Frw.
Avuga
ko arebye uko ubuzima buhagaze uyu munsi n'ibihumbi 30,000Frw yayatangaga
bigoranye none bayakubye hafi 3 aba ibihumbi 80,000Frw, akibaza aho ibihumbi
50,000Frw yiyongereyeho azayakura.
Ati:"Nibatayasubiza
ku bihumbi 3,000Frw ntayo nzatanga kuko sinishyira Mutuelle yonyine."
Aba
baturage bakomeza basaba ko ibi byiciro byasubirwamo buri wese akajya mu
cyiciro kijyanye n'ubuyobozi bwabo.
Guverinoma
y’u Rwabda ivuga ko aya mavugurura agamije gutuma buri wese atanga
umusanzu ujyanye n’ubushobozi bwe no kongera ubushobozi bw’iyi gahunda kugira
ngo irambe.
Uko ibyiciro bigenwa
Ibyiciro
bishya bishingiye ku makuru yakusanyijwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
(MINALOC) hakoreshejwe ibyiciro 17 by’imibereho y’urugo. Ni mu gihe mu
bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), hashyizweho
amanota afasha gushyira ingo mu byiciro.
Amakuru
ajyanye n’ibyiciro yunganirwa n’ayo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bifite, cyane cyane ku byerekeye amafaranga
umuntu yinjiza.
Umuturage ashobora kureba icyiciro arimo akoresheje kode *195# (MINALOC), naho kwishyura bigakorwa kuri *876# (RSSB) cyangwa ku rubuga rwa Irembo.