• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umujyi wa Maiduguri, uherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, wibasiwe n’uruhererekane rw’ibitero by’ubwiyahuzi byateje ubwoba bwinshi ndetse bigahitana abantu benshi.

Ibi bitero byibasiye ahantu hahurira abantu benshi, birimo isoko rikuru, ibiro by’iposita ndetse n’ahari ibitaro, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Aya mahano yabaye nyuma y’umunsi umwe hagabwe igitero ku kigo cya gisirikare, bikaba byongeye kugaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri aka gace kamaze igihe kibasiwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.

Abatangabuhamya bavuga ko ibisasu bya mbere byateje akavuyo gakomeye. Umwe muri bo, Modu Bukar, yagize ati:
“Twari twicaye twumva igisasu gikomeye gituritse, abantu bose bahita batangira kwiruka.”

Abaturage bahise batangira gutabara abakomeretse, aho benshi bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo muri uwo mujyi, harimo n’ibitaro bikuru bya kaminuza bya Maiduguri. Abari aho bavuga ko hari n’imirambo myinshi yabonetse aho ibyo bitero byabereye, nubwo umubare nyawo w’abapfuye utaratangazwa ku mugaragaro.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko amatsinda yihariye ashinzwe gusaka no gukuraho ibisasu yoherejwe muri ibyo bice byibasiwe, mu gihe inzego z’umutekano nazo zafunze imwe mu mihanda kugira ngo hirindwe ibindi bitero bishobora gukurikiraho.

Ibi bitero bikekwa ko byakozwe n’imitwe y’abahezanguni ikorera muri ako karere, irimo Boko Haram ndetse n’ishami ry’umutwe wa Leta ya kisilamu muri afurika  y’uburengerazuba

Nyuma y’igihe cyari kimaze gisa n’aho gituje i Maiduguri, ibi bitero byongeye gutera impungenge ko umutekano ushobora kongera kuzamba mu majyaruguru ya Nigeria. Mu myaka irenga 15 ishize, ibikorwa by’iterabwoba byahitanye ibihumbi byinshi by’abantu ndetse binatuma abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.

Ubuyobozi bwa Nigeria burasaba abaturage gukomeza kuba maso, cyane cyane muri ibi bihe igisibo cya Ramadan cyegereje kurangira, kuko bifatwa nk’ibihe byoroshye kwibasirwa n’ibitero by’umutekano muke.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments