Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, yiciwe mu gitero cyagabwe i Tehran mu ijoro ryakeye.
Minisitiri Katz
yanasobanuye ko Umuyobozi w’umutwe wa Basij ushamikiye kuri Leta ya Iran,
Gholamreza Soleimani, na we yiciwe muri iki gitero.
Yagize ati "Larijani n’umuyobozi wa Basij bishwe mu ijoro,
basanga i kuzimu umuyobozi wa gahunda y’abicanyi, Khamenei, n’abandi bo mu
ihuriro ry’abagizi ba nabi."
Igisirikare cya Israel, IDF, cyemeje ko cyiciye Larijani mu
gitero kidahusha cyashingiye ku makuru y’urwego rw’ubutasi ubwo yari mu mujyi
wa Tehran, gishimangira ko muri iki gihe yakoraga nk’umuyobozi wa Iran.
Konti ya Larijani ku rubuga rwa X yakomeje gukora na nyuma yo
kumubika. Mu ma saa tanu y’amanywa yo kuri uyu wa 17 Werurwe, yanyuzeho
ubutumwa buha icyubahiro abasirikare bapfiriye mu bwato bw’intambara bwa ‘Iris
Dena’ bwarashwe na Amerika.
Ubu butumwa bugira buti "Bazahora ku mutima wa Iran kandi
urupfu rwabo ruzakomeza umusingi w’ingabo z’igihugu mu myaka izaza. Ndasaba
Imana Ishobora Byosse guha aba bayihowe imyanya yo ku rwego rwo hejuru."
Leta ya Iran ntihakana cyangwa ngo yemeze niba koko Larijani
yiciwe mu gitero cy’ingabo za Israel. Ibinyamakuru biyegamiyeho na byo ntacyo
birabivugaho.
Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian yagize Larijani
Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano muri Kanama 2025. Ni inshingano
yabangikanyaga n’iyo guhagararira Umuyobozi w’Ikirenga muri iyi nama.
Kuva mu 2005 kugeza mu 2007, Larijani yabaye umuyobozi w’itsinda
rya Iran ryari mu biganiro ku ikoreshwa ry’ingufu za nucleaire, kuva mu 2008
kugeza mu 2020 aba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko.
Kuva intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangira tariki ya 28
Gashyantare 2026, Ali Hosseini Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga akicwa,
Larijani ni we washyize imbaraga mu kwibasira impande bahanganye yifashishije
imbuga nkoranyambaga.