Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani, yiciwe mu gitero ingabo za Israel zagabye i Tehran mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe 2026.
Inkuru y’urupfu rwa
Larijani yemerejwe kuri konti ye ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu ijoro ryo ku
wa 17 Werurwe, ishimangira ko uyu muyobozi yasanze abandi “bahowe Imana” barimo
Ali Hosseini Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.
Ubutumwa bwatangarijwe kuri iyi konti bugira buti “Baturage ba
Iran, Abasilamu n’ababohowe bose ku Isi, umukozi w’Imana yasanze Umwami
nk’uwahowe ukwemera.”
Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko mu rwego
rwo guhorera Larijani n’Umuyobozi w’umutwe wa Basij, Gholamreza Soleimani, na
we wishwe uwo munsi, watangiye kugaba ibitero muri Israel.
Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian yagize Larijani
Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano muri Kanama 2025. Ni inshingano
yabangikanyaga n’iyo guhagararira Umuyobozi w’Ikirenga muri iyi nama.
Kuva mu 2005 kugeza mu 2007, Larijani yabaye umuyobozi w’itsinda
rya Iran ryari mu biganiro ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, kuva mu 2008
kugeza mu 2020 aba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko.
Kuva intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangira tariki ya 28
Gashyantare 2026, Ali Hosseini Khamenei akicwa, Larijani ni we washyize
imbaraga mu kwibasira impande bahanganye yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko kuva Khamenei yicwa,
Larijani yakoraga inshingano nk’iy’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.