• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yakiririye Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire wamushyikirije ubutuma bwa Perezida Paul Kagame.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2026, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Sénégal.

Itangazo byashyize kuri X riragira riti “Perezida wa Repubulika,Bassirou Diomaye Faye, yakiriye Minisitiri wa Siporo wa Repubulika y’u Rwanda, Nelly Mukazayire, wari ufite ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye mugenzi we wa Sénégal.”

Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize kuri X, buvuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku nyungu z’ingenzi ibihugu byombi bisangiye mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyane cyane mu nzego zo guteza imbere urubyiruko no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Iyi minisiteri yavuze ko ibyo byose byaganiriwe mu mujyo wo gushyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Minisitiri Mukazayire yageze muri Sénégal avuye muri Mauritania mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 16 Werurwe 2026.

Icyo gihe yakiriwe na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, bagirana ibiganiro byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri manda nshya, no gushaka gushyigikirwa na Mauritania.

Ni nyuma y’uko ku wa 12 Mutarama 2026 Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Yayoboye manda eshatu.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye ambasade i Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Nko mu Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.

Icyo gihe Perezida Faye yari yasuye u Rwanda. Ni mu gihe ku wa 31 Kanama 2025 Perezida Kagame yasuye Sénégal. Yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments