Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basoje uruzinduko rw’iminsi irindwi bari bari kugirira mu Rwanda.
Abahuye na Perezida Kagame ni abanyeshuri bo muri
Harvard Kennedy School yibanda ku masomo ya politiki n’imibanire mpuzamahanga
n’abo mu yandi mashuri ya Kaminuza ya Havard.
Abandi ni abo mu ishuri ryigisha amategeko
n’ibijyanye na dipolomasi bo muri Kaminuza ya Tufts iherereye i Massachusetts
muri Amerika.
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village
Urugwiro rirakomeza riti “Mu kiganiro cyabo, Perezida Kagame yerekanye
iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize, hibandwa ku buyobozi bukora
neza kandi bubazwa inshingano, kubakira ubushobozi inzego, kubakira ubushobozi
urubyiruko rw’ejo hazaza no guteza imbere ihame ryo kwigira.”
Aba banyeshuri bari mu Rwanda muri gahunda izwi nka
‘Harvard Rwanda Trek 2026’ igamije ku kwigira ku iterambere ritangaje u Rwanda
rwagezeho nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni gahunda bakunze kuzamo mu bihe bitandukanye kuko
no mu 2025 Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami
ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard, na bwo abasobanurira ko uko Abanyarwanda
babayeho, badashobora guteta kuko badafite byinshi byatuma bitwara batyo.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nko mu
kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite
ibibazo byabo, bafite uko bahangana na byo. Duhuza uburyo bwacu na sosiyete,
tugakemura ibibazo byacu hashingiwe ku gusobanukirwa abo turi bo, abo dushaka
kuba bo, aho tuva, aho dushaka kugera.”
Yasobanuriye aba banyeshuri ko kugira ngo
Abanyarwanda bashake ibisubizo by’ibibazo bafite, babanza kuganira hagati yabo,
bagashakisha bitonze aho bipfira kugira ngo babikemure, aho gukekeranya.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze
gutera intambwe zikomeye mu iterambere ariko ko ko rutateye imbere muri byose.
Ati “Turabizi ko hatewe intambwe nyinshi, ariko
ntabwo twateye imbere muri byose. Nta nubwo tugomba gutera imbere muri byose.
Ariko tugerageza gutera imbere ni byo bituraje ishinga cyane.”
Aba banyeshuri baje Harvard Rwanda Trek 2026 ku wa
19 Werurwe 2026 na bwo basuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald
Rwivanga, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Iryo tsinda ryasobanuriwe impinduka n’iterambere
RDF imaze kugeraho kuva mu 1994 n’uruhare rwayo ku mutekano wo ku Mugabane
w’Afurika.
Banasobanuriwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu
bumwe, ubwiyunge n’iterambere, hamwe n’uko ibyo byagezweho bigomba gusigasirwa.
Harvard University ni imwe muri kaminuza zikomeye
mu Isi. Iherereye i Cambridge muri Leta ya Massachusetts. Yashinzwe mu 1636,
ikagira abarenga ibihumbi 400 bayizemo. Yigisha ibirimo ubukungu, politiki,
ubumenyi bwa mudasobwa, amateka n’ibindi.
Ni mu gihe Tufts University ari kaminuza yigenga
iherereye i Medford na Somerville muri Massachusetts. Yashinzwe mu 1852.
Yigisha ibijyanye n’imibanire mpuzamahanga, ubuvuzi, ubwubatsi n’ubugeni. Ifite
abarenga ibihumbi 130 bayizemo.