Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bayoboye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu Mirenge itandukanye y’aka Karere bifite agaciro k’asaga Miliyoni 100. Iki gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe cyabereye mu Murenge wa Matimba.
Umuyobozi w’Akarere ka
Nyagatare Kakooza Henry yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byagiye bifatwa mu
bihe bitandukanye. Birimo amapaki ibihumbi 55 y’inzoga zizwi nka zebra na
chief, litiro 1500 za kanyanga, ibiro 175 by’urumogi na litiro ibihumbi 22
by’inzoga z’inkorano. Uwo muyobozi avuga ko ibi byafashwe muri gahunda yo
guhangana n’ibi binyobwa byangiza ubuzima bw’abaturage.
Bamwe mu baturage
bitabiriye iki gikorwa bavuga ko byabahaye isomo ndetse bakaba bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze kujya bagaragaza
ahari ibiyobyabwenge.
Guverineri w’Intara
y’Iburasirazuba, Pudance Rubingisa yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge
kuko bibadindiriza iterambere.
Mu Rwanda, itegeko rihana
ibyaha byerekeye ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhinga,
ukora, utembereza, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge
bitemewe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu, n’ihazabu iri
hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.