• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026 mu  gitondo  Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda, bifatanyije n’abo ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan bizihiza umunsi mukuru wa Eid Il Fitri .

Mu isengesho ryabereye kuri Kigali Pele Stadium rikitabirwa n’abayisilamu baturutse mu bice byose by’Umujyi wa Kigali harimo be  benshi mu bayobozi bakuru  mu gihugu  ryayobowe  na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa.

Mu ijambo rye  Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza.

Ati “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”

Yakomeje ati “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho. Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”

Yanasabye abayisilamu kwirinda ibyaha no kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye abayisilamu b’ukuri.

Mufti Sindayigaya  mu gusoiza ijambo rye  kandi yifurije abayisilamu bose kw’isi  umunsi mukuru mwiza wa Eid Il Fitri  ndetse n’Umuryango wa Nyakubahw Perezida wa  Repubulika Paul Kagame

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda muri  iki gihe cy’isgizibo wakoze ibikorwa  byinshi by’ubugira neza aho abayisilamu  bakusanyije  amafaranga  Miliyoni 38 yatumye babasha  kunganira bagenzi babo b’abayizilkamu batifashue  kubona amafunguro  aho batanze  Toni ibihumbi 20 z’umuceri  utibagiwe n’ibindi  byinshi byagiye  bikorwa .

 











Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments