• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, yanenze uterere twa Kamonyi, Nyamagabe na Gisagara nka hamwe mu hakigaragara imibare y’abana bagwingira kurusha ahandi mu Ntara y’Amajyepfo asaba buri rwego kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo kuko gihangayikishije.

Ni mu gihe iyo ugeze mu bice bitandukanye by’utu turere mu majwi y’abaturage higanza mo ko bugarijwe n’inzara, ibyo waheraho uvuga ko no kubona ifunguro rikungahaye ku bana ari ingume.

Nta minsi myinshi ishize Bplus Tv tugeze mu rugo rw’Umuturage witwa Ndayisenga Jean Pierre utuye mu Murenge wa Save akarere ka Gisagara avuga ko afite impungenge zo  kugwingiza kuko nyuma yo kubyara abana 2 b’impanga yabuze ubufasha, indyo yuzuye irabura bisanga mu mutuku nk’uko babigarukaho.

Ibi ntibihabanye n’iby’bandi baturage bo mu mirenge itandukanye ugeraho mu turere twa Nyamagabe na Gisagara maze mu majwi yabo ku buzima n’imibereho byabo ukumva higanzamo ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ahanini ngo yatewe no kurumbya, bityo ukibaza niba baba batihagije mu biribwa ubwabo bikaborohera kubona indyo yuzuye ku bana babo, ibisa n’aho bigoye kuri bo, umukoro ubuyobozi bugomba guheraho.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF UWAMARIYA Console, yongeye kwibutsa ko n’ubwo hari imbogamizi zitandukanye nk’ubukene mu miryango, imyumvire iri hasi n’abana bavuka ku bana b’ababangavu, kurwanya igwingira bitareba urwego rumwe rubishinzwe gusa ahubwo buri muyobozi mu nshingano ze afite umukoro kuri iki kibazo gihangayikishije.

Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko ikibazo cy’igwingira mu bana atari icy’ubuzima gusa ahubwo kigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Kuri ubu imibare igaragaza ko 43% by’abana mu Rwanda aribo babona indyo irimo iby’ibanze byose bakeneye, naho 18% bo batangira guhabwa imfashabere batarageza ku mezi 6 ibituma abana bari hagati y’umwaka 1 n’imyaka 4 bahura n’ikibazo cy’uburwayi bw’inzoka ahanini gituruka ku mwanda na byo bigira uruhare mu kugwingira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments