• Imyidagaduro / ABAHANZI
Umukinnyi wa filime wo muri Amerika Chuck Norris yitabye Imana afite imyaka 86

Mu butumwa bwuzuyemo akababaro, umuryango we wagize uti:

“N'umutima uremerewe cyane, umuryango wacu uratangaza urupfu rutunguranye rw’umukunzi wacu Chuck Norris, wapfuye ejo mu gitondo.”
Urupfu rwa Chuck Norris rwateje agahinda gakomeye mu bakunzi be ku isi yose, aho benshi bakomeje kumwibuka nk’umukinnyi w’icyamamare wagize uruhare rukomeye mu mafilime y’imirwano no mu myidagaduro muri rusange.

Chuck Norris yari umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku isi, by’umwihariko mu mafilime y’imirwano (action movies), aho yamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu mikino njyarugamba (martial arts).
Yamamaye cyane mu myaka ya 1980 na 1990, agaragara muri filime nyinshi zakunzwe ndetse no muri televiziyo, harimo n’uruhererekane rwa filime rwitwa Walker, Texas Ranger.
Urupfu rwe rwateje agahinda abakunzi be hirya no hino ku isi, aho benshi bakomeje kumwibuka nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema y’imirwano.
Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku cyateye urupfu rwe ntibiratangazwa ku mugaragaro

Chuck Norris yakinnye muri filime zakunzwe nka :Way of the Dragon (1972) – yakinanye na Bruce Lee
Good Guys Wear Black (1978)
The Octagon (1980)
Lone Wolf McQuade (1983)
Missing in Action (1984)
Invasion U.S.A. (1985)
Delta Force (1986)
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments