Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Club Hotek TSS, ryashyize ku isoko ry’umurimo abasoje amasomo 419 bahawe impamyabushobozi zo gukora mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.
Ni
igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, aho iri shuri
riherereye, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Abasoje
amasomo bize amashami atandukanye yigishwa muri iri shuri arimo; Kogosha,
Gutegura amafunguro no Gutunganya imisatsi. Aya masomo yigishwa muri gahunda
y’umwaka umwe (amezi 12).
Abanyeshuri
barangije amasomo yabo muri iri shuri bavuga ko bize neza ndetse bakaba
baranakoze imenyerezamwaga neza mu bigo bitandukanye maze bituma bahita babona
akazi.
Umwe
mu barangije amasomo yagize ati:’’Nize ubutetsi, ubu nishimiye ko nasoje
amasomo yanjye. Ni ibyishimo kuba nsoje amasomo kandi narize mu kigo cyiza
gitanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Byongeye kandi ndashimira Club
Hotek kuko n’ishuri ridushakira imenyerezamwuga ubu njye aho nakoze nitwaye neza
bahita bampa akazi, ubu meze neza cyane.’’
Mugenzi
we yunzemo agira ati:’’Nasoje kwiga mpita jya gukora imenyerezamwuga bitewe
n’ubumenyi babonaga mfite bahise bampa akazi, ubu ndakora, ndi Umuyobozi w’inzu
itunganya imisatsi (Manager) kandi mbifatanya no gukoramo nanjye ntunganya
imisatsi.’’
Lando
The Baba ni umunyeshuri wasoje amasomo mu ishimi ry’ubwogoshi muri iri shuri,
avuga ko umwuga w’ubwoshi yize wamugiriye akamaro kuko wamuhuje n’abantu
bakomeye akajya abogosha barimo umuhanzi The Ben ndetse n’abandi kugeza n’ubwo
banamutegeye indege akajya kogosha umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya witwa
Otire Brown.
Yakomeje
avuga ko yagiye no mu gihugu cya Tanzania ajyanye na The Ben, naho yogoshayo
abahanzi batandukanye ubu akaba amaze kwiteza imbere abikesha uwo mwuga
w’ubwogoshi.
Umuyobozi
wa Club Hotek, Bizimana Martin, avuga ko kuba iri shuri ritanga ubumenyi
bukenewe k’isoko ry’umurimo ari byo bituma abanyeshuri baryigamo baba bafite
amahirwe angana na 90% yo guhita babona akazi.
Yagize
ati:’’N’ibintu bigaragarira amaso kuko abantu barenga 1000 ntabwo baza badafite
icyo baje gushyigikira. Ubumenyi duha abanyeshuru bubageza ku isoko ry’umurimo
kandi n’ishuri ribibafashamo, aho tubashakira imenyerezamwuga kandi na nyuma
yahoo tugira uruhare binyuze mu bafatanyabikorwa ba Club Hotek TSS tubasabira
akazi.’’
Bizimana
yakomeje avuga ko badafasha abanyeshuri barangije muri Club Hotek TSS kubona
akazi gusa kuko banabafasha kuba banakihangira akabo kuko mubyo bigishwa harimo
no kwihangira imirimo.
Ati:’’Kugeza
ubu harimo abashinze inzu zitunganya imisatsi zabo hanyuma bakagaruka bagaha
akazi bagenzi babo biganye.’’
Renzaho
Jean Damascene, umwe mubagize inama y’ubutegetsi muri Club Hotek TSS, avuga
yishimira kuba imyumvire ku bantu bafataga imyiga nk’idafite agaciro
igendahinduka ubu abize imyuga bakaba bagira uruhere mu iterembere ry’igihugu.
Yagize
ati:’’Mu gihe cyo hambere wasangaga nko mu cyaro abantu bigira kuba abarimu
cyangwa abaganga kuko ababyeyi bababwiraga ko bagomba kuba bo... Baranavugaga
ngo umwana w’umufundi arabwirwa ntaburara ariko leta ivuga ko atabwirirwa kandi
ntagomba no kuburara ndetse akanafasha no mu iterambere ry’igihugu.”
Ishuri rya Club Hotek TSS ryakira abanyeshuri batandukanye harimo abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakahakura impamyabushobozi mu mashami atandukanye. Uretse kuba iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri abo ari bo bose basanganywe impamyabushobozi runaka rinakira abacikije amashuri muri ayo masomo y’igihe gito.
Akanyamuneza kuri kose ku banyeshuri basoje amasomo yabo
Ishuri rya Club Hotek TSS ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 400