Abahanzi
bakomeye bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse
n’itsinda rya gospel Alicia & Germaine, bari mu bahatanira ibihembo
bikomeye bya Africa Golden Awards 2026, amarushanwa mpuzamahanga agamije
guhemba ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika no mu Banya-Afurika batuye hirya
no hino ku Isi.
Aya
marushanwa agamije guha agaciro abantu n’ibigo byagize uruhare rukomeye mu
iterambere rya Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi,
siyansi, siporo ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza. Anashishikariza udushya,
iterambere rirambye n’imikoranire ituma umugabane utera imbere.
Ibirori byo
gutanga ibi bihembo biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026,
aho bizahuza abahanzi, aba-DJ, ababyinnyi n’abandi bafite izina rikomeye muri
Afurika.
Mu bandi
Banyarwanda bahatanye harimo DJ Pius, Laurien Izere uzwi nka the Trainer, na Nkusi
Arthur uri mu cyiciro cya “African Stand-Up Comedian of the Year”. Ibigo
bikomeye nka RwandAir na Irembo Gov nabyo bihagarariye u Rwanda.
Abana bafite
impano zo mu itsinda rya Moriox Kids bahatanye mu cyiciro cya “Top Young
Generation Content Creator”, mu gihe Green Hills Academy iri mu cyiciro
cy’amashuri mpuzamahanga akomeye muri Afurika.
Mu cyiciro
cya “Best Eastern Africa Entertainment Icon”, Meddy na Bruce Melodie bahatanye
n’ibyamamare byo mu karere birimo Bebe Cool, Bien-Aimé Baraza, Eddy Kenzo, Harmonize,
Otile Brown, Sheebah Karungi, Nyashinski, Joshua Baraka, Ali Kiba na Diamond
Platnumz.
Itsinda rya Alicia
& Germaine, rigizwe na Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana, ryamamaye mu
ndirimbo Ibendera, rihatanye mu cyiciro cya “Top African Gospel Group/Duo”, aho
rihanganye n’andi matsinda akomeye yo hirya no hino muri Afurika.
Na none, Israel
Mbonyi, uzwi mu ndirimbo Nina Siri, ari mu bahatanira igihembo cya “Most
Inspiring Gospel Artist”, aho ahanganye n’abahanzi bakomeye nka Christina
Shusho, Eunice Njeri, Guardian Angel, Joel Lwaga, Joe Mettle, Mercy Chinwo na Sinach
n’abandi.
Uretse
umuziki, u Rwanda rihagarariwe no mu zindi nzego, aho Agnes Kalibata ahatanye
mu cyiciro cya “Most Outstanding Leader”. Hari kandi Kwita Izina iri mu cyiciro
cya “Africa Festival of the Year”.
Ku rwego
mpuzamahanga, ibi bihembo bizitabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Burna Boy, Davido,
Chris Brown na Doja Cat, bigaragaza uburemere bw’iri rushanwa.
Abategura
aya marushanwa batangaje ko abazegukana ibihembo muri buri cyiciro bazahabwa amadolari
ibihumbi 5 ($5,000), mu gihe uzaba uwa mbere muri rusange azegukana amadolari
ibihumbi 50 ($50,000). Gutora byatangiye ku wa 20 Werurwe 2026.
Kwitabira cyane kw’Abanyarwanda muri Africa Golden Awards 2026 bigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuzamura izina ryarwo mu muziki, mu guhanga udushya no mu iterambere, haba ku rwego rwa Afurika no ku Isi, bikaba ishema rikomeye ku gihugu.