• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’icyamamare akaba  n’umunyabigwi muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yatangaje ko yababariye mugenzi we King Saha (amazina ye bwite ni Mansur Ssemanda) nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo mu ruhame.

Aba bahanzi bombi bari bari bamaze igihe  kinini batumvikana, aho King Saha yigeze kunenga Chameleone ku mugaragaro, ibintu byateje umwuka mubi mu ruganda rwa muzika muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo kuri YouTube, Chameleone yavuze ko nta nzika agifitiye King Saha, ashimangira ko yamaze kumubabarira.

Yagize ati: “Sinigeze ngira ikibazo na King Saha. Naramubabariye ku makosa yo mu gihe cyashize. Ashobora kuba yaratewe n’abandi bamushishikarije kumvuga nabi , ariko ubu byose ni byiza.”

Chameleone yanagaragaje ko akimufata nk’umwana yareze mu muziki, ashimangira ko umubano wabo urenze ayo makimbirane yabayeho.

Yongeyeho ko akomeza kumufata nk’umwe mu bantu yafashije mu rugendo rwe rwa muzika, anavuga ko yiteguye gukomeza kubungabunga uwo mubano nubwo habayeho kutumvikana mbere.

Kuba aba bahanzi bongeye kumvikana ni inkuru nziza ku bakunzi babo, bakomeje gukurikira umubano wabo kuva kera.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambwe yo kubabarirana ishobora gufasha mu gusubiza umubano mwiza hagati y’aba bahanzi no guteza imbere ubumwe mu ruganda rwa muzika muri Uganda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments