Umuyobozi w’ikirenga
wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, yongeye
gutorerwa kuba Umuyobozi mukuru
w’ishyaka rya Workers’ Party of Korea, bityo akomeza kuyobora iri shyaka
ryonyine rifite ububasha muri guverinoma, rikaba ari manda ye ya 15 ku buyobozi
bwaryo.
Itora
ryabereye ku cyumweru, ku munsi wa kane w’inama y’ishyaka iba buri myaka itanu,
nk’uko byatangajwe na Korean Central News Agency (KCNA). Muri iyi nama, kandi
hafatwaga ibyemezo byo gutora abagize Komite Nkuru y’ishyaka, ndetse
hanahindurwa amwe mu mategeko y’ishyaka, nubwo amakuru arambuye atatanzwe.
Kim Jong Un
yabaye umuyobozi mukuru wa Koreya ya Ruguru nyuma y’urupfu rwa se, Kim Jong Il,
mu 2011. Mu 2019, Inteko Nshingamategeko y’iki gihugu yemeje impinduka mu
Itegeko Nshinga, zishyiraho ububasha bwa Kim bukomeye ku byemezo byose
by’igihugu, bityo imugira umukuru w’igihugu ku buryo bwemewe n’amategeko.
Muri iyi
nama y’ishyaka iri kubera muri 2026, Kim yasesenguye imirimo y’ishyaka mu myaka
itanu ishize, anagaragaza intego n’ingamba nshya zigamije gukomeza iterambere
mu myaka itanu iri imbere.
Mu ijambo
rye ryo gufungura inama mu cyumweru gishize, Kim yavuze ko iyi myaka itanu
ishize ari “igihe cy’ishimwe … mu gushyira mu bikorwa umugambi wacu wa
sosiyalisime yihariye”, anemera ko hari ibibazo byugarije igihugu birimo
ibihano by’amahanga n’“icyorezo cy’ubuzima rusange ku isi”.
Kim Jong Un
yagaragaje ko: “Uyu munsi, Ishyaka ryacu rihanganye n’inshingano zikomeye kandi
z’ihutirwa mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubukungu, kuzamura imibereho
y’abaturage, no guhindura imirimo yose y’igihugu n’imibereho y’abaturage vuba
bishoboka.”
Yongeyeho ko
ibi bisaba kurwana urugamba rukomeye kandi ruhoraho nta na rimwe hagire icyo
bihagarika cyangwa bigwa mu mwanya umwe.
Abandi
bayobozi bakuru nabo bagiye bagira ibyo batangaza muri iyi nama, barimo Choe
Son Hui, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru.
Like This Post? Related Posts