• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje impungenge ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi bakora amakosa bayasubiramo inshuro nyinshi, nubwo baba baranasabye imbabazi bagasezeranya ko bagiye guhinduka.

Ibi yabigarutseho mu nama y’Inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’izegerejwe abaturage, aho yibukije abayobozi ko inshingano bafite zisaba ubunyamwuga, ubushishozi n’ubwitange buhoraho.

Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo umuyobozi ashobora gukora ikosa rimwe, akarisabira imbabazi, akavuga ko agiye kwikosora, ariko nyuma y’igihe gito akongera kurisubiramo. Yashimangiye ko imyitwarire nk’iyo igaragaza ikibazo gikomeye mu mikorere no mu mitekerereze y’abayobozi bamwe.Yagize ati, “Gukora ikosa rimwe buri gihe, ugasaba imbabazi uvuga ko ugiye guhinduka, hanyuma ukongera ukarisubiramo, jyewe ibyo sinabyumva. Iyo umuyobozi asubiramo amakosa, haba hari ikibazo kigomba gukemurwa.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo kitagarukira ku muntu umwe gusa, kuko no gusimburana mu myanya bikomeza kugaragaza amakosa amwe. Yibajije impamvu umuyobozi mushya ajya mu mwanya agasubiramo amakosa nk’ay’uwo asimbuye, kandi baba bazi neza inshingano zabo n’ibikwiriye gukorwa.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko kumenya inshingano zabo bidahagije, ahubwo ko bikwiye kujyana n’ibikorwa bifatika. Yagaragaje ko kudahuza imigambi n’ibikorwa ari imwe mu mpamvu zituma hari aho iterambere ridindira.

Ati, “Kugena imigambi ntuyihuze n’ibikorwa bikwiye kuba bikorwa muri iyo migambi ntushobora kugira icyo ugeraho ” Ibi yabivuze ashimangira ko gahunda zose zigomba gushyirwa mu bikorwa neza kugira ngo zitange umusaruro witezwe agaragaza ko hari imishinga yadindiye kubera uburangare aho abayobozi bemeye aya makosa.

Yasabye abayobozi kurushaho kwitwararika, bakirinda amakosa asubirwamo, ndetse bagashyira imbere inshingano zabo aho gushyira imbere impamvu zituma badakora neza. Yagaragaje ko hari ubushobozi buhagije mu bayobozi, ariko hakenewe ubwitange n’imikorere inoze kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwongeye kwibutsa abayobozi ko gusaba imbabazi bidahagije, ahubwo ko igikenewe ari impinduka nyazo zigaragarira mu mikorere ya buri munsi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments