Kuri
uyu wa Mbere Tariki ya 23Werurwe 2026 mu Ishuri Rikuru rya
Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera, habereye Inama
y’abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ku
nsanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ku Isonga’.
Iyi nama yiswe ‘Central and Local Government
Meeting’ igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba na
gahunda z’Igihugu ndetse n’imyanzuro iba yafatiwe mu nama zitandukanye.
Iyi nama
ihuza abayobozi b’Inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage ibaye
mu gihe hashize imyaka ibiri hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya kabiri cya
Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2.
Igiye kuba umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo
Igihugu cyiyemeje kuzaba cyagezeho mu myaka itanu ya NST2 [2024-2029],
ibishobora kuba byarakomwe mu nkokora, ibisubizo bishoboka ndetse n’ingamba
zafatwa n’inzego zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bagezweho ibyo bemerewe
n’Umukuru w’Igihugu.
Iyi nama
kandi yahawe umwihariko wo kuganira ku bijyanye no kubaka Umuryango Nyarwanda,
ushoboye kandi utekanye nk’imwe mu nshingano z’ibanze z’inzego z’ibanze ndetse
umuryango ukaba ari wo shingiro ry’Igihugu. Indi ngingo iganirwaho muri iyi nama
ni ukunoza imitangire ya serivisi mu nzego zose, kugira ngo umuturage akomeze
kuba ku isonga nk’uko ari yo ntego Igihugu cyihaye kandi gishyize imbere
Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimangiye ko mu myaka 25 ishize
Igihugu gishyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, hari
byinshi byagezweho.
Birimo guha
uruhare umuturage mu bimukorerwa byageze kuri 88.4% mu 2025; serivisi 232
zitangwa n’inzego z’ibanze mu gihe ingengo y’imari zikusanya yavuye kuri
miliyari 48.2 Frw muri 2016 igera kuri miliyari 98.5 Frw mu 2025. Ati
“Twakwishimira kandi ko inzego z'ibanze zazamuye ubushobozi bigaragara mu
gukoresha no gucunga umutungo wa Leta aho ubu uturere 27 twabonye igipimo cya
“Ntamakemwa” n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu 2024 mu gihe mu 2018 nta na kamwe
kayibonaga.
Mu ijambo
rye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin
Nsengiyumva, yibukije abayobozi ko bakwiye kumenya neza ibibazo abaturage
bahura nabyo no kubikemura ku gihe, by’umwihariko nk’urwego rw’ubuhinzi rukunze
guhura n’ibibazo kandi rufatiye runini abaturage.
Ni ibyo
yagarutseho kuri uyu wa Mbere, mu nama yahuza abayobozi b’inzego za Leta zo ku
rwego rw’Igihugu n’izo mu nzego zegerejwe abaturage, ifite insanganyamatsiko
igira iti ” Umuturage ku isonga.”
Iyi nama
yiswe “Central and Local Government Meeting” iri kubera Mu Ishuri Rikuru rya
Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, igamije gusuzuma ishyirwa
mu bikorwa rya gahunda n’ingamba za Leta, ndetse no gukurikirana imyanzuro
yagiye ifatirwa mu zindi nama.
Mu ijambo rye
ritangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr.Justin Nsengiyumva yagarutse ku
ngingo z’ingenzi zikwiye gushyirwamo imbaraga harimo no kuba abayobozi bagomba
kumenya ibibazo by’abaturage no kubikemura ku gihe.
Yatangaje ko
ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko mu
rwego rw’ubuhinzi, rukunze guhura n’imbogamizi zishobora gutuma abahinzi bagira
igihombo ndetse bikagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa mu gihugu.
Yagize ati
“Dufashe urugero nko mu buhinzi, twese tuzi imbogamizi uru rwego rukunze guhura
nazo, kandi ari rwo rufatiye runini benshi mu baturage bacu.
Mu bice
bimwe by’Igihugu abahinzi bahura n’ikibazo cy’amapfa mu gihembwe cya mbere
cy’ihinga, abandi bakagira imvura nyinshi cyane mu gihembwe cya kabiri, yangiza
imyaka, igateza abahinzi igihombo, ndetse ikanatuma tutihaza mu biribwa.”
Dr.
Nsengiyumva yakomeje asobanura ko imbogamizi nk’izi ziri kwiyongera kubera
imihindagurikire y’ikirere, bityo abayobozi bagomba kwitegura guhangana nazo.
Yavuze ko
kuba hafi y’abaturage ari uburyo bwo kumenya neza aho ikibazo kiri no
kugishakira ibisubizo.
Ati “Iyo
mwegereye abaturage, muba mushobora kumenya imirenge yibasiwe n’amapfa,
mukamenya ahabaye imyuzure, mukamenya abahinzi batabona inyongeramusaruro
ndetse mukamenya n’abatarabashije guhingira ku gihe.”
Minisitiri
w’Intebe yanashishikarije abayobozi gutanga inama ku baturage ku buryo
bakoresha imbuto nziza, gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zibateza
imbere, ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho abayobozi ubwabo batabashije
gukemura ikibazo ku rwego rwabo, kugira ngo Leta itange ubufasha.
Yibukije ko
gukorera hafi y’abaturage bitareba gusa urwego rw’ubuhinzi, ahubwo ko ari
inshingano z’inzego zose z’ubuzima bwabo.
Ati “Buri
muyobozi wese agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira
gushakira ibisubizo bifatika ibibazo bahura nabyo.”
Like This Post? Related Posts