• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu babiri barimo abapilote b’indege bapfuye, mu gihe abandi 41 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, ubwo indege ya Air Canada Express yavaga i Montreal muri Canada yerekeza i New York yagonganaga n’imodoka y’abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ku kibuga cy’indege.

Abapfuye ni umupilote n’umwungirije, mu gihe abakomeretse 41 barimo abagenzi ndetse n’abakozi bashinzwe ubutabazi. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri New York na New Jersey bwatangaje ko 32 muri abo bamaze gusezererwa kwa muganga kuko batari bafite ibikomere bikomeye.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo ABC News agaragaza ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’ikibazo cy’itumanaho hagati y’abayobora ingendo z’indege n’abatwara imodoka y’ubutabazi.

Iyi ndege, yari ifite nimero ya Flight 8646, yari yamaze guhabwa uburenganzira bwo gukoresha umwe mu mihanda ikoreshwa n’indege (runway), mu gihe imodoka izimya umuriro na yo yari yemerewe kuhagenda igiye gutabara indi ndege yari yagaragayemo impumuro y’umwotsi.

Mu gihe gito cyane, iyo modoka yari igenda ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha yahuriye mu muhanda n’indege irayigonga, igice cy’imbere cy’indege kirangirika bikomeye, abapilote bahita bapfa.

Amajwi yafashwe y’abari mu munara uyobora indege yumvikanyemo basaba imodoka guhagarara, ariko byari byatinze kuko indege yahise iyigonga mu masegonda make.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 72 n’abakozi bane, ikaba yari mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 ikorwa n’isosiyete Jazz Aviation.

Nyuma y’iyi mpanuka, inzego zishinzwe indege muri Amerika zahise zihagarika by’agateganyo ingendo zose ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia, bituma indege zirenga 400 zisubikwa.

Iki kibuga cy’indege kiri mu by’ingenzi cyane muri Amerika, kuko buri munsi kinyurwaho n’indege zigera kuri 900.

Kugeza ubu, iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka n’uko yakumirwa mu gihe kiri imbere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments