Indege y’ingabo zirwanira mu kirere yarimo abasirikare babarirwa hagati ya 80 na 100 yahanutse ubwo yari mu majyepfo y’igihugu, hafi y’umupaka wa Peru.
Umwe mu bayobozi
b’inabo muri Colombia yabwiye AFP ko iyi ndege yari itwaye abasirikare
babarirwa muri 80. Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko ubwo iyi
ndege yakoraga impanuka yari itwaye abarenga 100.
Indege yahanutse igeze mu Mujyi wa Puerto Leguízamo mu ntara ya
Putumayo.
BBC yanditse ko abashinzwe ubutabazi boherejwe aho impanuka
yabereye barokora abantu 57 bakiri bazima.
Minisitiri w’Ingabo wa Colombia Pedro Sánchez yavuze ko indege
yakoze impanuka ikomeye ariko hataramenyekana
abayiguyemo.
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko yizeye ko nta
bantu bapfira muri iyi mpanuka ariko anahamya ko azakora ibishoboka ntihagire
ubuzima bw’abana b’igihugu bongera kugwa mu mpanuka itagombaga kubaho.