Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yategetse Minisiteri y’ingabo z’igihugu cye kuba ihagaritse ibikorwa byo kurasa ku nganda z’ingufu za Iran mu gihe cy’iminsi itanu.
Trump yemeje aya
makuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe, mu butumwa
yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social.
Yavuze ko mu minsi biri ishize habaye “ibiganiro
byiza” hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigamije guhagarika
ubushyamirane mu Burasirazuba bwo Hagati.
Trump yunzemo ko yategetse Minisiteri y’Intambara
gusubika igitero icyo ari cyo cyose cya gisirikare kigambiriye inganda z’ingufu
za Iran mu gihe cy’iminsi itanu, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro n’inama
biri kuba.
Trump aravuga ibi mu gihe yari amaze umunsi atangaje
ko yahaye Iran amasaha ntarengwa 48 yo kuba yafunguye inzira ya Hormuz
inyuzwamo peteroli.
Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara muri Iran
(IRGC) zamusubije ko ibyo nabikora, bazasenya inganda zose z’ingufu zitanga
amashanyarazi ku birindiro bya Amerika mu Kigobe ndetse n’ahandi hari inyungu
za Amerika.
Izi ngabo zanavuze ko zizatega ibisasu mu nyanja
ikikije Iran ku buryo nta bwato buzongera kuhaca.