Abanya-Uganda batandatu bagejejwe imbere y’urukiko bakekwaho kugira uruhare mu bujura bukoresheje ikoranabuhanga bwibasiye Equity Bank Rwanda, aho bivugwa ko hibwe amafaranga agera kuri miliyari 4,9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba
bantu, bigaragara ko bakomoka mu mirimo itandukanye irimo ubuhinzi n’ubucuruzi,
bashyikirijwe ubutabera ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, nyuma
y’iperereza ryagaragaje uruhare rwabo muri iki cyaha gikomeye cyambukiranya
imipaka.
Nk’uko
dosiye y’iperereza ibigaragaza, Polisi ya Uganda ivuga ko aba bakekwaho
kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri sisiteme za mudasobwa za Equity
Bank Rwanda, bakoresheje ubumenyi bw’ikoranabuhanga (cybercrime), bakabasha
kubona inyungu igera kuri miliyoni 3,4 z’amadolari ya Amerika, ahwanye na
miliyari hafi 5 Frw.
Iki
kirego cyanditswe kuri nimero CRB: 215/2026, kiri gukurikiranwa na Polisi ya
Kampala (CPS Kampala), kikazaburanishwa hashingiwe ku mategeko ahana ibyaha
by’ikoranabuhanga n’ubujura bukoresheje mudasobwa.
Abaregwa ni aba bakurikira:
Iperereza
rigaragaza ko ibi byaha byakozwe hagati ya tariki ya 14 na 18 Gashyantare 2026,
bikorerwa mu bice bitandukanye byo muri Kigali no muri Kampala.
Abakekwaho
icyaha bashinjwa gucengera sisiteme za banki, bakazikoresha mu buryo butemewe
n’amategeko, bagakuramo amafaranga menshi cyane. Dosiye ivuga ko aba bantu
“binjiye mu ikoranabuhanga rya banki” bagamije kuyinyunyuza amafaranga.
Nubwo
aba batandatu ari bo bamaze gufatwa, amakuru aragaragaza ko hari abandi benshi
bagishakishwa bakekwaho kuba baragize uruhare muri ubu bujura. Iperereza
rikomeje ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zo mu Rwanda no muri Uganda, cyane
cyane mu gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka.