• Amakuru / POLITIKI

Umubare w’abimukira bapfuye banyuze ku “nzira y’iburasirazuba” ihuza Akarere k’ihembe ry’Afurika n’Ibirwa by’Abarabu wikubye kabiri, ugera ku rwego rutigeze rubaho rwa 922 mu mwaka ushize wa 2025, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira.

Buri mwaka, ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bakomoka muri Ethiopia, Somalia no mu bindi bihugu byo hafi aho banyura muri iyi nzira banyuze mu Nyanja Itukura, cyane cyane bava muri Djibouti berekeza muri Yemen, bashaka akazi nk’abakozi bo mu ngo cyangwa abakozi basanzwe mu bihugu bikize byo mu karere ka Golfe.

Tanja Pacifico, uyobora ibikorwa by’Ishami Mpuzamahanga ryita ku Bimukira (OIM) muri Djibouti, yabwiye AFP ati: “2025 ni wo mwaka wabaye mubi cyane kurusha indi yose ku bijyanye n’abapfira muri iyi nzira… aho abantu 922 bapfuye cyangwa baburiwe irengero  bakaba barikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wabanje.”

Abenshi mu bahasize ubuzima ni Abanya-Ethiopia, igihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika gifite abaturage barenga miliyoni 130. Iki gihugu gikomeje guhura n’intambara zo mu gihugu imbere ndetse n’ubukene bukabije.

OIM yatangaje ko ikomeje gukorana na Leta ya Djibouti mu gushaka inzira zizewe kandi zifasha abimukira kugenda mu buryo buboneye, hagamijwe gukumira ibyago nk’ibi byongera kuba.

Abenshi mu bambuka inyanja berekeza muri Yemen, igihugu gikennye cyane muri aka karere, kimaze imyaka igera ku icumi mu ntambara y’imbere mu gihugu. Bamwe mu bimukira bahagera bagahita bahasigara badafite aho berekeza, abandi bagahitamo gusubira iwabo.

Nubwo ubukungu bwa Ethiopia buteganyijwe kwiyongera ku kigero cya hafi 10% mu 2026, bishobora kugabanya umubare w’abimukira, ariko ingaruka zabyo zigabanywa n’izamuka ry’ibiciro  rikiri hejuru, na ryo riri hafi 10%.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments