Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri mu bikorwa byo gushakisha umushoferi waguye muri Nyabarongo we n’ikamyo yari atwaye, nyuma y’impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Iyo
mpanuka yabaye ahagana Saa Tatu n’Igice za mu gitondo (09h30), ku kiraro cya
Nyabarongo gihuza uturere twa Muhanga na Ngororero, mu muhanda ujya i Karongi,
ku wa 25 Werurwe 2026.
Nk’uko
byemejwe n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP
Emmanuel Kayigi, iyo kamyo yari itwawe n’umushoferi uri mu kigero cy’imyaka 43
y’amavuko.
Yagize
ati: “Iyo modoka yageze ku kiraro cya Nyabarongo, mu Kagari ka Musongati mu
Murenge wa Nyarusange, irenga umuhanda, igonga igiti mbere yo kugwa mu mugezi,
aho yahise irengerwa n’amazi.”
Polisi
ikomeje ibikorwa byo gushakisha uwo mushoferi ndetse n’ikamyo yari atwaye,
ibifashijwemo n’ishami ryihariye rishinzwe ibikorwa byo mu mazi, rifatanyije
n’izindi nzego z’umutekano.
Amakuru
y’ibanze agaragaza ko kugeza ubu uwo mushoferi ataraboneka, mu gihe iperereza
ku cyateye impanuka rikomeje.
SP
Kayigi yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo
mpanuka, ariko ashimangira ko abashoferi bagomba kurushaho kwitwararika, cyane
cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi.
Yagize
ati: “Tuributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kubahiriza
amategeko y’umuhanda, kuko amakosa make ashobora guteza impanuka zikomeye.”
Iyi
mpanuka ibaye mu gihe igihugu kiri mu bihe by’imvura nyinshi, akenshi bituma
imihanda irushaho kunyerera, hakiyongeraho ibiziba by’amazi, ibihu ndetse
n’inkangu, byose bishobora guteza impanuka.
Polisi
isaba abashoferi:
• Kugabanya umuvuduko
• Gukoresha amatara neza mu gihe cy’ibihu
• Kwitondera ibice by’imihanda byoroshye
cyangwa byangiritse
• Kwirinda gutwara bananiwe cyangwa
barangariye mu bindi nka telephone…
Ikiraro cya Nyabarongo kiri mu bice bikunze kunyurwamo n’imodoka nyinshi, cyane cyane izerekeza mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu bihe by’imvura, aha hantu hashobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga bitewe n’imiterere yaho bityo abatwara ibinyabiziga bakagirwa Inama yo kwitwararika uko bikwiye.