• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’u Rwanda yijeje abaturage ko amavugurura aherutse gukorwa ku misanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) atagamije kubaremerera, ahubwo agamije kunoza serivisi no gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Agaruka ku mpinduka ziheruka gukorwa mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yagize ati:“Mituweli yatumye Abanyarwanda benshi batinyuka kujya kwa muganga hakiri kare. Turishimira ko abagera kuri 88% bari muri ubu bwishingizi.”

Yasobanuye ko kongera imisanzu byatewe n’uko serivisi zitangwa na mituweli zarushijeho kwiyongera, zirimo kuvura indwara zikomeye nka kanseri, gusimbuza impyiko (dialyse), kubaga umutima, kubaga amagufwa n’umugongo ndetse no gushyira insimburangingo n’inyunganirangingo muri ubwo bwishingizi, bikaba byaratumye ikiguzi cy’ubwishingizi cyiyongera cyane.

Ati:“Ntabwo agamije (amavugurura) gushyira umutwaro uremereye ku baturage, ahubwo agamije gutuma iyi gahunda irushaho gukora neza, mu buryo buhamye kandi burambye mu nyungu za buri wese.”

Imibare igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe mu kwivuza yiyongereye cyane mu myaka 10 ishize, aho yavuye kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 akagera kuri miliyari 98 Frw mu 2024/2025.

Mu rwego rwo gukomeza gutuma iyi gahunda ibasha kwigira no gukorera abaturage benshi, hashyizweho imisanzu mishya ishingiye ku byiciro by’imibereho (System Imibereho). Abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa na Leta 100%, mu gihe abo mu cya kabiri bishyura 3,000 Frw ariko leta ikabongera 1000 Frw, abari mu cya gatatu bishyura 5,000 Frw, abari mu cya kane bakishyura 8,000 Frw, naho abari mu cya gatanu bakishyura 20,000 Frw.

Nubwo bimeze bityo, Leta izakomeza gutanga 52% by’ingengo y’imari yose ikenewe, mu gihe abaturage bazatanga 48% isigaye.

Agaruka ku nyungu z’iyi gahunda, Nsengiyumva yatanze urugero rw’umurwayi w’impyiko ukenera dialyse inshuro eshatu mu cyumweru, agira ati:

“Uyu murwayi adafite ubwishingizi yasabwa kwishyura arenga miliyoni 9.4 Frw ku mwaka, ariko ufite mituweli yishyura 10% gusa.”

Nubwo aya mavugurura afite inyungu, hari abaturage bagaragaje impungenge bavuga ko imisanzu mishya ishobora kutajyana n’ubushobozi bwabo cyangwa ko batasobanukiwe neza uko yashyizweho.

Minisitiri w’Intebe yijeje ko ibyo bibazo bizitabwaho, agira ati:“Ndagira ngo mbamare impungenge rwose ko kugena aya mafaranga byakozwe mu bushishozi kandi tuzakomeza kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, na we ku wa 25 Werurwe 2026, yatangaje ko ahagaragaye ibitagenda neza mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda hagomba gukosorwa.

 

Yagize ati:“Aho bigaragaye ko hari amakosa, bigomba gukosorwa kugira ngo gahunda irusheho kugirira abaturage akamaro.”

Aya mavugurura ateganyijwe kuzamura umusanzu w’abanyamuryango ukagera hafi kuri miliyari 70 Frw mu mwaka wa 2026/2027, bingana na 48% by’ingengo y’imari ikenewe, mu gihe Leta izakomeza gutanga 52% asigaye.

Muri rusange, Guverinoma ishimangira ko izi mpinduka zigamije gutuma ubwisungane mu kwivuza burushaho kuba bwiza, burambye kandi bugirira akamaro buri Munyarwanda, cyane cyane mu kugabanya umutwaro w’ibiciro by’ubuvuzi ku ndwara zikomeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments