• Amakuru / MU-RWANDA


Umuturage witwa Isingizwe Yves afatanyije n’umugore we Ihimbazwe Esther bareze Umujyi wa Kigali mu nkiko, kubera ubutaka bufite agaciro karenga miliyari 5 Frw, buherereye mu Karere ka Kicukiro.

Uru rubanza rwatangiye nyuma y’uko Umujyi wa Kigali usabye urukiko gushyiraho itambamira kuri ubwo butaka, uvuga ko Isingizwe yari yatangiye kubugabanyamo ibibanza no kubigurisha mu buryo butubahirije ibisabwa n’amategeko. Icyakora, Isingizwe n’umugore we bo bavuga ko bafite uburenganzira busesuye bwo kubukoresha no kubugurisha uko babyifuza kuko babuguze mu buryo bwemewe.

Ubutaka buvugwa bufite UPI 1/05/04/05/157, bungana na hegitari 9.429, buherereye mu Murenge wa Kagarama, mu Kagari ka Rukatsa. Isingizwe n’umugore we babuguze mu Ukwakira 2025, kuri sosiyete ya Mega Holdings, na yo yari yarabuguze n’Umujyi wa Kigali mu 2012 hagamijwe kubwubakamo inzu zigeretse zo guturamo (apartments).

Amakuru avuga ko habayeho kutumvikana hagati ya Mega Holdings n’Umujyi wa Kigali, kuva mu 2016, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwafataga icyemezo cyo kubwambura iyo sosiyete kubera kudakorerwamo umushinga bwagenewe mu gihe cy’imyaka itatu. Nyuma haje gushakishwa ubundi butaka busimbura ubwo, ariko Mega Holdings irabyanga, isaba gusubizwa amafaranga yayo.

Icyo kibazo cyaje kugera mu nkiko, ariko mu 2019, hifashishijwe Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), impande zombi zemeranya ko ubutaka busubizwa Mega Holdings, urubanza ruhagarikwa.

Mega Holdings imaze gusubizwa ubutaka, yubatseho inyubako ebyiri zigeretse, ubundi busigaye irabugurisha, ari na bwo Isingizwe yaje kubwinjiramo, abugura amafaranga arenga miliyari 5 Frw. Nyuma yaho, yatangiye kubugabanyamo ibibanza no kubigurisha.

Mu ntangiriro za 2026, Umujyi wa Kigali warabimenye usaba urukiko gushyiraho itambamira, uvuga ko ibibanza byagurishwaga bitarahabwa UPI, bishobora guteza amakimbirane mu baturage. Byanaviriyemo Isingizwe gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nubwo nyuma yaje kurekurwa.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 26 Werurwe 2026, impande zose zari zihagarariwe n’abanyamategeko, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA) cyari gihagarariwe.

Abunganira Mega Holdings bavuze ko iyo sosiyete yari ifite uburenganzira busesuye ku butaka, bityo ko yari yemerewe kubukoresha uko ishaka, harimo no kubugurisha.

Ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali wemeye ko ubutaka bwari mu maboko ya Mega Holdings, ariko ugaragaza ko hari amasezerano yagiranye na yo mu 2021 yo kubwubakamo apartments 46. Wavuze ko ayo masezerano agifite agaciro kuko atigeze aseswa, bityo ko kugurisha ubutaka byakozwe binyuranyije na yo.

Umujyi kandi wagaragaje ko ubwo butaka bwari mu buryo bw’ubukode, bityo ko butari ubwa Mega Holdings burundu, kandi ko hari ingingo zasabaga impinduka mu masezerano kubanza kumvikanwaho, bitakozwe.

Uhagarariye NLA we yavuze ko kuba Mega Holdings yaragurishije ubutaka nta kibazo kirimo mu gihe yari ifite icyangombwa cyabwo, ariko agaragaza ko itambamira rishobora gukurwaho n’uwarishyizeho igihe abyifuje.

Abunganira Isingizwe bo banenze uburyo Umujyi wa Kigali washyize imbere ingingo z’amasezerano mu gihe itambamira ryari ryashingiye ku kuba ibibanza byaragurishijwe bitarahabwa UPI. Bavuze kandi ko nta hantu na hamwe mu masezerano hagaragaza ko Mega Holdings itemerewe kugurisha ubutaka bwayo.

Bashimangiye ko ubutaka bwaguzwe hagamijwe ubucuruzi, atari inyungu rusange, bityo ko nyirabwo yemerewe kububyaza inyungu uko abyifuza. Banavuze ko igiciro cyo kugurisha ubutaka gishingira ku bwumvikane bw’impande zombi, kitagomba kugibwaho impaka n’undi wese.

Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro warwo ku wa 23 Mata 2026.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments