Muri Nepal kuri uyu wa 27 Werurwe 2026 habaye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe Balendra Shah wamamaye nka Balen mu muziki w’iki gihugu nk’umwe mu baraperi bakomeye.
Uyu muraperi
wamamaye mu myaka ya 2010, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Balidan (sacrifice)
n’izindi zakunzwe bikomeye cyane ko yakundiwe cyane indirimbo ze zibandaga ku
butumwa bwamagana ruswa,ubusumbane ndetse n’ubuzima bubi muri Nepal.
Uyu mujyo wa muzika yari yayobotse watumye rubanda bamukunda na
we ugenda umusunikira muri Politike mu 2022 aza gutorerwa kuba umuyobozi
w’Umujyi wa Kathmandu, Umurwa mukuru wa Nepal.
Mu 2025 ubwo urubyiruko rwigabaga mu mihanda rwinubira
imiyoborere mibi yo muri Nepal, Balendra Shah yitwaye ku buryo bwamuzamuriye
izina kuko yagerageje kurwumva ndetse akoresha imbuga nkoranyambaga ndetse
n’ijambo yavugiye mu ruhame yizeza impinduka mu miyoborere y’Umujyi wa
Kathmandu ndetse ahita anazikora.
Mu ntangiriro za 2026 ni bwo uyu muraperi yasezeye ku mwanya
w’umuyobozi wa Kathmandu kugira ngo abashe guhatanira umwanya wa Minisitiri
w’Intebe yaje no gutsindira mu ntangiriro za Werurwe 2026.
Balendra Shah yavukiye i Kathmandu mu 1990 bivuze ko afite
imyaka 35 y’amavuko ibyamugize umwe mu bayobozi bato babayeho muri Nepal.
Uyu muhanzi yize ibijyanye n’ubwubatsi mbere yo kwinjira mu
muziki watumye yamamara na politiki abarizwamo kugeza uyu munsi.
Kuva ku muraperi kugeza ku muyobozi w’igihugu, Balendra Shah
afatwa nk’ikimenyetso cy’impinduka zishingiye ku rubyiruko muri Nepal.