Umunyamakuru
Tijara Kabendera yahishuye ko nyuma yo gutoranywa mu bazayobora umuhuro wa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abagize Umuryango
w’Abayisilamu mu Rwanda yumvise afite ubwoba bitewe n’icyubahiro amugomba.
Ni umuhuro
wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri Kigali Arena,
ahari hakoraniye Abayisilamu benshi bari barangajwe imbere na Sheikh
Sindayigaya, Mufti w’u Rwanda.
Tidjara
yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda ko yavuze ko atabyiyumvishaga, byamutunguye
bikanamutera ubwoba gusa yishimira ko byari inzozi ze kuzahura na Perezida Kagame amaso ku maso
nine bikaba yarabaye
Ati “Ibaze
kubwirwa ko ugiye guhura na Perezida imbonankubone, inzozi za buri umwe wese
rero ntabwo nakubwira ko byari bisanzwe kuko nahise numva mfite ubwoba
budasanzwe.”
Tidjara
wakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru imyaka irenga 18 yakomeje
ashimangira ko yahise yiragiza Imana anayereka inshingano yari ahawe kugira ngo
azabashe kuzisohoza nta nkomyi zibayeho.
Ati “Nagize
ubwoba ariko nibuka ko ndi umuyisilamu kuko nubundi nta na kimwe njya
nishoboza, ibyo ngeraho uwo ndi we mbishobozwa na Allah. Ndabisengera ntangira
kwizera ko hariya nzitwara neza.”
Tidjara
kandi yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kwibona yegeranye na Perezida Kagame
yambaye nk’Umuyisilamu.
Ati
"Icyanshimishije cyane ni ukwibona mpagaze imbere ya Perezida nambaye
neza, nambaye nk’Umuyisilamu wa nyawe. Kuba nari mpagaze imbere ya Perezida ni
cyo kintu cyonyine kirenze mu mutima wanjye."
"Ntabwo
nigeze mpagarika n’Isaha imwe kubwira Imana nti ’Mana mfasha aha hantu bigende
neza’, kandi byagenze neza nk’uko nayisabye."
Tidjara
yanashimiye itsinda rigari ry’abacungira umutekano Perezida kubera ko ritigeze
risa nk’irimushyira ku gitutu ahubwo rimushishikariza kuba we kuruta gutwarwa
n’igitutu cyo gusangiza ijambo mu muhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu.
Perezida
Kagame yahuye n’abayisilamu agaragaza ko icyo bakwiye gushyira imbere ari
iterambere ry’abaturage kandi nibabigenza gutyo nta kabuza Igihugu kizabafasha
mu mishinga itandukanye bakora, abereka ko ubuyobozi buri kumwe nabo muri iyo
mishinga,