• Amakuru / POLITIKI

Ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, Nibwo Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger batangaje ko Perezida Mohamed Bazoum agiye gukurikiranwaho ibyaha bikomeye byo kugambanira igihugu no guteza umutekano muke.

Iri tsinda ry’abasirikare, Rivuga ko rifite ibimenyetso simusiga bizabafasha gukurikirana Perezida Bazoum n’abo bafatanyije ibyaha bari imbere mu gihugu no hanze, mu nkiko z’imbere mu gihugu na mpuzamahanga ku byaha bikomeye byo kugambanira igihugu no guhungabanya umutekano wa Niger.

Mu itangazo Col. Maj Amadou Abdramane, Umuvugizi w’abasirikare bafashe ubutegetsi yasomeye kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko bashaka kujyana mu nkiko Bazoum kubera ibyaha bikomeye akekwaho.

Ati “Guverinoma ya Niger ifite ibimenyetso bifatika bifasha gukurikirana mu nkiko zo mu gihugu na mpuzamahanga perezida wahiritswe ku butegetsi n’abo bafatanyije ibyaha baba ab’imbere mu gihugu n’abo hanze, ku byaha bikomeye byo kugambanira igihugu no guhungabanya umutekano wa Niger imbere mu gihugu no hanze yayo.”

Kuva tariki 26 Nyakanga 2023, Perezida Bazoum, umuryango we n’abandi bantu bahoze hafi ye bafungiye mu rugo rwe mu Murwa Mukuru i Niamey, ndetse umuganga umugeraho avuga ko ameze neza.

Perezida wa Nigeria Bola Tinubu winubiye uburyo bafunzwemo, yatangaje ko Abdourahamane Tchiani uyoboye Niger yemeye kugirana ibiganiro n’abayobozi ba CEDEAO.

CEDEAO kandi yamaze gufata icyemezo cyo kohereza muri Niger ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ngo zijye gusubiza ku butegetsi Mohamed Bazoum wagiyeho binyuze mu matora nkuko RFI ibitangaza.

Kugeza ubu ntakizeru gihari kigaragaza ko Perezida Mohamed Bazoum ashobora gusubizwa ku butegetsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments