• Amakuru / POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Bangui, aho ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 76,15%, aya akaba yari yarabaye tariki ya 28 Ukuboza 2025.

Perezida Touadéra ayobora Centrafrique kuva muri Werurwe 2016.

U Rwanda na Centrafrique ni ibihugu bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye kuri dipolomasi n’umutekano.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Rwanda Travel Guide

Muri 2020 kandi u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zisumbirije ubutegetsi ndetse ziri mu bilometero bike ngo zigaruriwe Umurwa Mukuru zikureho ubutegetsi.

Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

 





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments