Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza kutishimira imyitwarire ya
mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma yo kwanga gutanga ubufasha mu
ntambara Amerika ifatanyijemo na Israel muri Iran.
Mu ijambo yavugiye mu musangiro
wabaye ku wa 01 Mata 2026, Trump yanenze ibihugu byo mu muryango wa NATO,
abishinja kudatanga inkunga mu bikorwa bya gisirikare Amerika irimo mu
Burasirazuba bwo Hagati.
Yagize ati:“N’ubundi
ntitwari tubakeneye, n’ubwo nabasabye ubufasha. Nageze n’aho nsaba u Bufaransa
bwa Macron, umugabo ukomeje gukubitwa n’umugore we…”
Aya magambo Trump
yayashingiye ku mashusho yakwirakwiye muri 2025 agaragaza umugore wa Macron,
Brigitte Macron, asa n’ukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa ikintu cyateje
impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga icyo gihe.
Trump yakomeje avuga ko
yigeze gusaba Macron ubufasha bwihutirwa, amusaba kohereza ubwato bwa
gisirikare, ariko akamusubiza ko bidashoboka kugeza igihe intambara yaba
irangiye. Trump yavuze ko icyo gihe yamusubije ko ubwo bufasha bwaba butagifite
agaciro.
Ku rundi ruhande,
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio,
aherutse gutangaza ko Washington ishobora kongera gusuzuma umubano wayo
n’ibihugu bya NATO nyuma y’iyi ntambara, bitewe n’uko byinshi muri byo bitigeze
bitanga inkunga.
Iyi mvugo ya Trump ishobora kongera kuzamura ubushyamirane mu mubano hagati ya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi, mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Iran gikomeje gukaza umurego