Umuryango wo mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, uri mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umwana wabo w’umukobwa witwa Uwase Mary, wari ufite imyaka 15 y’amavuko, witabye Imana akubiswe n’amashanyarazi.
Iyi
mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, ahagana Saa Tanu
z’amanywa (11h00), mu Mudugudu wa Karubishya, mu Kagari ka Nkomangwa, mu
Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, my Ntara y’Iburasirazuba.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uyu mwana yagiye gufata igare ngo
arigendereho, ariko aza gukubitwa n’amashanyarazi bimuviramo urupfu.
Nyuma
y’uru rupfu, hakekwa uruhare rwa musaza w’uyu mwana, wahise aburirwa irengero
kuva uwo munsi. Bamwe mu baturage bavuga ko ashobora kuba yarashyize
amashanyarazi ku igare agamije gukanga mushiki we, wari warabujijwe
kurikoresha, ariko bikarangira bigize ingaruka zikomeye zitari zitezwe.
Hari
abemeza ko uwo musore atari agamije kwica, ahubwo yashakaga kumubuza gufata
igare, akoresheje uburyo bwo kumutera ubwoba. Icyakora, ayo mashanyarazi yateye
urupfu rutunguranye.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje aya
makuru, avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.
Yagize
ati: “Ni amashanyarazi yamukubise. Turimo gufasha umuryango kugira ngo hakorwe
isuzuma ry’umubiri (autopsie) hamenyekane icyateye urupfu. Ikigaragara ni uko
byaturutse kuri Insitarasiyo (Installation) y'amashanyarazi byaturutseho,
ashobora kuba yaje gufata ku igare, umuriro w'amashanyarazi uramukubita.”
Yakomeje
avuga ko kugeza ubu bitaramenyekana neza niba musaza we yaba yaragize uruhare
muri iyo mpanuka, cyane ko na we yahise aburirwa irengero nyuma y’iyo mpanuka.
Umurambo
w’uyu mwana washyinguwe ku wa Gatatu, tariki ya 01 Mata 2026, mu gihe iperereza
rigikomeje, aho musaza we aherereye hakaba hatazwi.
Iyi nkuru yakomeje gutera impungenge abaturage, bibutswa akamaro ko kwirinda gukoresha amashanyarazi nabi, kuko ashobora guteza impanuka zikomeye zirimo no gutwara ubuzima bw’abantu.