• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, (IMF), cyatangaje ko cyateganyije guha u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika, igamije gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’ubukungu zituruka ku ntambara zikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Aya mafaranga azatangwa mu gihe cy’amezi 38 (imyaka itatu), bikaba biteganyijwe ko azemezwa burundu n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF muri Kamena 2026.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ubukungu, cyane cyane izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Aya mafaranga azadufasha gukemura ibibazo by’ubukungu bishobora guterwa n’intambara, cyane cyane ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire n’ibindi bikoresho biva mu mahanga.”

Yongeyeho ko Leta iri gutegura ingamba zo gufasha abahinzi kubona ifumbire ku giciro kidahenze, aho izashyiramo inkunga kugira ngo ibiciro bitazamuka ku buryo bukabije.

Ku ruhande rw’imibare y’ubukungu, IMF yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwitwaye neza, aho bwazamutse ku kigero cya 9.4% mu 2025, burenze icyari giteganyijwe.

Gusa, igaragaza impungenge ku izamuka ry’ibiciro ku masoko (inflation), ryageze kuri 9.2% muri Gashyantare 2026, rirenga imbago zo hejuru zari zarashyizwe kuri 8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko hari ingamba ziri gutegurwa na Guverinoma zigamije kugabanya uwo muvuduko.

Ati: “Turimo gukurikirana hafi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaze, kandi dufatanyije na Guverinoma tuzafata ingamba zigamije gutuma politiki y’ifaranga no gutakaza agaciro kwaryo kuko bishobora kuzamanuka bigasubira kuri 5%.

IMF kandi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu bucuruzi mpuzamahanga, rushingiye ku byoherezwa hanze birimo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro, nubwo ibitumizwa mu mahanga bikomeje kuba byinshi.

Iyi nguzanyo ije mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, zigira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibindi bikoresho by’ingenzi ku bukungu.

Abasesenguzi bemeza ko inkunga ya IMF ishobora gufasha u Rwanda gukomeza guhagarara neza mu bukungu, mu gihe gikomeye cy’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments