• Amakuru / POLITIKI


Ibitero bya Amerika byasenye ikiraro kinini cyitwa Bridge 1 giherereye mu Mujyi wa Karaj, ndetse iki kiraro kibarirwa mu bikorwaremezo by’ibanze mu gace.

Amashusho Trump yashyize hanze agaragaza iki kiraro cyacitsemo kabiri, avuga ko Guverinoma ya Iran ikwiye kwemera amasezerano y’Amahoro amazi atararenga inkombe.

Ku wa 1 Mata 2026, Trump yavuze ko agiye kurasa bikomeye Iran binyuze mu kurasa ku bikorwaremezo by’ingenzi, harimo n’iby’amashanyarazi.

Amerika ivuga ko Iran yashegeshwe n’intambara ndetse mu byumweru bibiri cyangwa bitatu intambara izaba yarangiye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abayobozi ba Iran Trump yavuze ko bagirana ibiganiro, nubwo Iran yo yavuze ko nta biganiro yigeze igirana na Amerika kandi nta gahenge yasabye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments