• Amakuru / MU-RWANDA


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bifitanye isano na yo byakomeje kwiyongera mu mwaka wa 2025.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 6 Mata 2026, aho yavuze ko imibare y’ibi byaha yazamutse ikagera kuri 483 mu 2025, ivuye kuri 454 byagaragaye mu 2024.

Dr. Murangira yagaragaje ko umubare munini w’ibi byaha ukunze kugaragara cyane mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mibare yatanzwe, ibyaha byagaragaye muri icyo gihe byavuye kuri 191 mu 2024 bigera kuri 207 mu 2025.

Yasobanuye ko imwe mu mpamvu z’iri zamuka ari uko hari abantu barangije ibihano byabo ku byaha bya Jenoside bagatangira gutanga amakuru mashya ku byari byarahishwe, bityo abafitanye isano n’ayo makuru bakabiryozwa.

Yagize ati: “Hari aho usanga imibiri y’abazize Jenoside yarajugunywe ariko abantu bakayubakiraho batigeze batanga amakuru. Iyo ayo makuru atanzwe, iperereza rirakorwa hagafatwa ababayemo uruhare, bigatuma umubare w’ibyaha ugaragara wiyongera.”

Yakomeje avuga ko mu iperereza ryakozwe, hagaragaye ko bamwe mu bubatse amazu ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside hari abo byagaragayeho ibimenyetso by’uko hari uruhare bagize muri Jenoside cyangwa bayihishe.

Nubwo imibare y’ibyaha yiyongera, Dr. Murangira asanga ari ikimenyetso cyiza cy’uko ukuri kugenda kugaragara. Yavuze ko ibi bifasha cyane imiryango yabuze ababo kumenya aho bashyinguye, bityo bakabashyingura mu cyubahiro.

Ati: “Tekereza umuntu wari umaze imyaka irenga 30 atazi aho abe bajugunywe. Iyo amenye aho bari akabashyingura mu cyubahiro, bimufasha kubona ihumure.”

Yongeyeho ko iki gikorwa cyo gutahura ukuri no kugaragaza aho imibiri iri kigira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira ku wa 07 Mata 2026, bitangirwe n’icyumweru cy’icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu, umuhango nyamukuru uzabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gihe no mu gihugu hose hazabera ibikorwa byo kwibuka ku nzibutso zitandukanye.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments