Ku wa 25 Kanama 20234, Nibwo biteganyijwe ko Donald Trump hamwe n’abantu 18 bareganwa bazitaba urukiko kugira ngo bisobanure ku byaha byo gushaka guhirika ubutegetsi.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avuga uyu wahoze ayobora Amerika yamaze gufatirwa icyumba muri gereza yo muri Leta ya Georgia yitwa Fulton County, aho bagomba kwishyikiriza ubutabera ku bushake bitarenze tariki 25 Kanama cyangwa se bagatabwa muri yombi.
Donald Trump akurikiranyweho ibyaha byakurikiye imvururu zatewe no kutemera ibyavuye mu matora yo mu 2020.
Bivugwa ko yemeye kwishyikiriza Polisi mu Mujyi wa Georgia kuko ibyo akurikiranyweho ari ibyaha bifite ibihano bishobora gutuma umuntu afungirwa muri gereza. Byitezwe ko Trump nagera kuri iyo gereza, azahamara amasaha make, gusa ko hari abandi bo bashobora kuzagumamo bafunzwe.
Iyi gereza ni imwe mu zishaje zo muri Amerika ndetse yigeze kuvugwa cyane ubwo yapfiragamo umugororwa mu minsi ishize. Ni gereza yangiritse mu bice bimwe na bimwe, itagira amazi ahagije ku buryo abagororwa bamara iminsi batarakaraba.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Pat Labat, yatangaje ko Trump azakirwa nk’uko abandi bakirwa.
Abantu bakekwaho ibyaha bishobora gutumwa bafungwa, babanza gutegerereza muri gereza mbere yo kwitaba urukiko mu gihe batawe muri yombi, bategereje ko bahabwa kubwirwa ingwate batanga kugira ngo badafungwa. Bajyanwa muri gereza nyir’izina mu gihe bakatiwe igifungo kirekire.
Hari abantu bafungiwe muri iyi gereza ya Fulton iminsi irenga 90 mu gihe bari bategereje ko basomerwa n’inkiko cyangwa se batabashije kwishyura ingwate baciwe kugira ngo barekurwe.