Perezida
Kagame yavuze ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize,
bitazasubira ukundi, avuga ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko
bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7
Mata 2026 ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku
nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye ku
Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umukuru
w’igihugu yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bufite aho bushingiye bityo ko abahakana
Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite akazi gakomeye.
Ati: ”Nagira
ngo mpere ku ngingo yo kuvuga ubuhamya Minisitiri Bizimana yatugejejeho. Ibyo
twumvise byose bifite aho bishingiye. Abafite uko babihakana ngira ngo bafite
akazi gakomeye.
Kugira ngo
uhindure amateka nk'ayo y’abantu, abantu nk’abandi uyagire uko ushaka haba mu
gihugu hano, byaba hanze cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku
mpamvu zitadukanye, bafite ibyo bazahangana nabyo kugira ngo amateka nk’aya
bayavuge ukundi”.
Perezida
Kagame yavuze ko ibihe byahindutse ntawe uzongera gupfa. Ati: ”Ibihe
byarahindutse ntawe uzongera gupfa, ntawakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni
zindi nyinshi ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere y’uko
umwica”.
Yavuze ko u
Rwanda rutapfa kabiri. Ati: ”Igihugu cyose iki gihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo
gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica ntabwo wakwica
abantu kabiri ntibibaho. Uko utureba aha ntabwo watwica kabiri. Aritwe
bakuru, ari abana bacu ntawe uzabica kabiri ntabwo bishoboka. Tuzabaho nk'uko
abantu bakwiye kubaho”.
Yavuze ko
Abanyarwanda bazabaho byanze bikunze. Ati: ”Tuzabaho byanze bikunze ntawe
dusaba kubaho. Uku mbivuze uku hari abazabisubiramo cyangwa bazabivuga ukundi
ariko ni ukunguku abe ari ko mubitwara”.
Like This Post? Related Posts