Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka "Walk to Remember" rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata 2026.
Uru rugendo rwasorejwe kuri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko yanifatanyije n’abawitabiriye.
Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo rwitabiriwe n’urubyiruko mu ngeri zitandukanye, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba filimi, abayobozi batandukanye n’abandi.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva ku itariki ya 7 Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.
Ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagize, bitazasubira ukundi.
Yavuze kandi ko Abanyarwanda batazongera gupfa ukundi, ahubwo ko bazarwanya bivuye inyuma ko ibyo biba, kuva ku muto kugera ku mukuru.
Ati “Ntawe uzongera gupfa nk’uko Theoneste (uwatanze ubuhamya bw’uko yarokotse) yabivugaga cyangwa se uko na we yapfuye. Buriya yarapfuye, kuba ariho ni nko kuzuka. Nta wakongera gupfa kuriya. Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ugerageje azakwica mbere y’uko umwica.”
Yakomeje ati “Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri. Ntibibaho, uko utureba aha ntabwo twapfa kabiri. Ari twe bakuru, ari abana bacu, ntawe uzatwica kabiri. Ntibishoboka.”
Perezida Kagame yavuze ko kwibuka bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kandi ko ari uburyo bufasha igihugu kurenga amacakubiri yari agiye kugisenya burundu.