Inzego z'
Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umutekano muri Mozambique (RSF-5)
zifatanyije n’Inzego z’Umutekano za Mozambique, abayobozi ba Leta ndetse
n’abahagarariye Sosiyete ya Total Energies, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abayobozi
bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique
(FADM), Brig Gen Tomás Mponha, Bwana Savio uhagarariye TotalEnergies GP, hamwe
n’abayobozi b’amadini atandukanye batuye mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Mu ijambo
rye, Umuyobozi w' Inzego z' Umutekano z' u Rwanda (JTFC), Brig Gen CM Mujuni,
yagaragaje akamaro ko kwibuka, avuga ko ari umwanya wo kwibutsa abantu bose
kurwanya no gukumira icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Yavuze ko
Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ingengabitekerezo y’amacakubiri yashibutse
ku ngaruka z’ubukoloni n’imiyoborere mibi yakurikiyeho mu Rwanda.
Politiki
z’amacakubiri zatumye hicwa Abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa,
mu gihe amahanga yareberaga.
Yanagaragaje
ko iyo hatabaho ubutabazi bw’Ingabo za RPA, n’abarokotse nabo baba barishwe.
Brig Gen
Mujuni yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kubaka ubumwe
n’amahoro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu izina
ry’intumwa za Mozambique, Brig Gen Tomás Mponha yavuze ko amateka y’u Rwanda,
cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atanga amasomo akomeye kuri
Mozambique by’umwihariko no ku Isi muri rusange.
Yanashimiye
ubwitange bwagize uruhare mu guhagarika Jenoside, anashima uruhare Ingabo z’u
Rwanda zikomeje kugira mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri
Mozambique.
Uyu muhango
wasojwe no gukurikira ubutumwa bukomeye bwibutsa akamaro ko kwibuka, ubumwe
n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano, bwatanzwe na Nyakubahwa Paul
Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.