Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, Nibwo Ambasaderi mushya wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss, yagaragaje ibyishimo yatewe n’uburyo yakiranywe urugwiro nuko akomeje kwishimirwa cyane n’abagize Guverinoma y’u Rwanda kuva yagera mu Rwanda.
Amb. Einat Weiss abigaragaje nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yari amaze kwakira kopi z’inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu za Isiraheli mu Rwanda.
Yagize ati: “Uyu munsi, natanze kopi z’inyandiko kwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, nk’Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda. Nishimiye cyane gukomeza kunoza umubano hagati y’ibihugu byacu by’abavandimwe, kandi ndagira ngo nshimire Guverinoma y’u Rwanda ku rugwiro banyakiranye kuva nashyika i Kigali.”
Minisitiri Dr. Biruta yifatanyije na we kwishimira kuba ari we watoranyijwe ngo abe Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, aboneraho no gushima umubano mwiza ukomeje gutera imbere hagati y’ibihugu byombi.
Einat Weiss wagizwe Ambasaderi mushya yabaye umujyanama ushinzwe ibya politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2016 na 2019.
Einat Weiss asimbuye Ron Adam wasoje manda ye, akaba yarasubiye mu gihugu cye mu cyumweru gishize. Ron Adam yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda guhera mu 2019, atangirana na Ambasade yafunguwe i Kigali muri Gicurasi 2019.
Twabibutsa ko ku itariki ya 06 Kanama 2023 aribwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Einat Weiss nk’Ambasaderi mushya wa Isiraheli mu Rwanda.
Like This Post? Related Posts