Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye Abanyarwanda bahora bibuka. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi no kuvana amasomo mu mateka mabi u Rwanda rwahuye
nayo, biturutse ku bukoloni n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya
kabiri, ni inshingano Abanyarwanda bahisemo kandi bazakomeza kuzirikana.
Minisitiri
w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho mbere ya 1994. Ubutegetsi bwashenye ubumwe
bw’Abanyarwanda, bwimika ingengabitekerezo y’irondabwoko, irondakarere,
urwango, ivangura n’amacakubiri.
Mu ijambo
rye yagize ati: “Aya mateka ashaririye rero, ni yo atuma duhora iteka twibuka
abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubibuka si umuhango,
ahubwo ni igihango dufitanye cyo kubasubiza agaciro bambuwe kandi tuniyemeza ko
nta Jenoside izongera kuba ukundi muri uru Rwanda.”
Akomeza
avuga ati: “By’umwihariko, hano muri Ngororero twaje kwibukira abacu bishwe
muri Jenoside, hafite amateka yihariye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakuru bari hano murabyibuka ko muri aka
Karere ariho Dr. Léon Mugesera yavugiye ijambo ku wa 22 Ugushyingo 1992,
ryashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi, aho yavuze ko Abatutsi bagomba kunyuzwa
muri Nyabarongo bagasubizwa aho yise iwabo muri Abisiniya.”
Yibukije
ubugome bw’indengakamere bwa Padiri Seromba Athanase [yahamijwe icyo cyaha
n’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu]
wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari
bahungiye muri kiliziya i Nyange akayibasenyeraho.
Ku rundi
ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimiye abari Abanyeshuri mu
Ishuri Ryisumbuye ry’i Nyange mu Karere ka Ngororero, ubwo baterwaga
n’Abacengezi muri Werurwe 1997. Icyo gihe abacengezi babategetse kwitandukanya;
Abatutsi bakajya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo, kugira ngo abacengezi
bakomeze umugambi wa Jenoside.
Abo
banyeshuri bahisemo kuvuga ko bose ari Abanyarwanda, babihurizaho batari bigeze
babijyaho inama, bituma bamwe muri bo bahasiga ubuzima. Ati: “Abanyeshuri b’i
Nyange ni urugero rwiza rw’ubutwari n’ubuvandimwe buduhuza, urubyiruko ndetse
n’Abanyarwanda bose dukwiye kureberaho mu kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside no guharanira ubumwe bwacu. Aba banyeshuri twongeye kubashimira cyane
ubutwari bagaragaje.”
Yavuze ko
icyumweru cy’icyunamo gikwiye kubera Abanyarwanda umwanya mwiza wo gusubiza
amaso inyuma bakareba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, ndetse bagafata n’ingamba
zo gukomeza guhangana no gutsinda icyo ari cyo cyose cyashaka kongera
kurusenya.
Minisitiri
w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimye ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe
n’abasore n’inkumi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bityo zikemera
gutanga ubuzima bwazo kugira ngo zirokore Abatutsi kandi zinabohore Igihugu.
Mu gihe
Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, barishimira ko
Igihugu gikomeje urugendo bose bafatanyije rwo kwiyubaka mu nzego zose. Ati:
“Abanyarwanda twese ubu tumaze gusobanukirwa n’agaciro k’ubuyobozi bwiza ndetse
no kuba mu Gihugu kirangwamo amahoro n’umutekano kandi giharanira gushyira
umuturage ku isonga.
Nyamara
n’ubwo bimeze bityo, ntitugomba kwirara kuko hari benshi batifuriza ineza
Igihugu cyacu. Nk’uko mubizi, kandi mukomeje kubyumva, abagize uruhare muri iyi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kuyihakana no kuyipfobya.
Bakomeje
kandi guhembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u
Rwanda ruherereyemo, cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibi byose bikorwa Imiryango mpuzamahanga irebera nk’uko byagenze mu Rwanda muri
1994 na mbere yaho.”
Uburyo
nyabwo bwo kwiyubakira Igihugu, ni uko Abanyarwanda bakomeza kwihesha agaciro
binyuze mu kwitabira umurimo, bakanoza ibyo bakora, bongera umusaruro no
guharanira kwigira kuko ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.
Minisitiri
w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka mu Karere ka
Ngororero, ko ari umwanya wo kurushaho kwimakaza amahoro nk’Abanyarwanda,
ndetse no gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ndetse
n’ipfobya ryayo, mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yibukije
urubyiruko ko ari bo mbaraga z’Igihugu no kurushaho kugira uruhare mu guhangana
n’ingengabitekezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza bifashishije uburyo
butandukanye by’umwihariko imbuga nkoranyambaga.
Ati:
“Urubyiruko rwacu turabashishikariza kurushaho kumenya neza amateka y’Igihugu
cyacu kugira ngo mushobore guhangana n’abayagoreka. Ababyeyi natwe dufite
inshingano ikomeye yo guhora dutoza abana bacu indangagaciro na kirazira
z’umuco Nyarwanda, no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu miryango yacu, kugira
ngo dukomeze twiyubakire Igihugu cyiza. Ababyeyi mvuga ni twe Abayobozi
n’abandi bose turi hano; izi nshingano ni twebwe tuzifite.”
Ababyeyi
basabwe kubwiza abana ukuri bityo bakabarinda kunyura mu byo baciyemo, kandi
bakabatoza kwimakaza ubumwe n’urukundo mu Banyarwanda bose.
Igipimo
cy’ubushakashatsi ku bumwe bw’Abanyarwanda cyatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu umwaka ushize wa 2025, Akarere ka
Ngororero kaje ku mwanya wa 25. Ibyo ngo biragaragaza ko hakenewe kwisuzuma
abatuye aka Karere bakareba impamvu zibitera, bakaziheraho bafata ingamba zo
gukemura ibibazo bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa.