-
Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Pope Leo XIV i Vatican .
Ibi n'ibiganiro bya mbere bibahuje kuva uyu mupapa w’umunyamerika yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika hafi umwaka ushize.
Ibiganiro byaba bombi byibanze cyane ku bibazo bikomeye byugarije isi muri iki gihe, cyane cyane intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ikomeje guteza impungenge ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage benshi.
Emmanuel Macron na Papa Leon XIV bagaragaje kandi impungenge zikomeye ku bibazo bya Liban , igihugu gikomeje guhura n’ihungabana ry’ubukungu, politiki n’umutekano.
Mu biganiro byabo, Emmanuel Macron na Pope Leo XIV baganiriye ku buryo bwo guteza imbere amahoro, ubwiyunge n’ubutabazi mpuzamahanga, cyane cyane mu bice byugarijwe n’amakimbirane.
Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rwa mbere rwa Macron ku butegetsi bwa Léon XIV rugaragaza ubushake bw'Ubufaransa na Kiliziyiza Gatolika cyane cyane mu bijyanye no gukemura ibibazo by’isi.
Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa France 24 i Vatican, Natalia Mendoza, wavuze ko ibiganiro byibanze ku gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’umutekano n’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama ishobora kuba intangiriro y’ubufatanye bushya hagati y’izi mpande zombi, mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’intambara n’ihungabana ry’ubukungu.
Like This Post?
Related Posts