Umuhanzi
Alikiba wo muri Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka
ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije
kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11
Mata 2026, Alikiba yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka inzirakarengane
zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati ”
Twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, kubibuka bitubere urumuri rutuyobora mu hazaza harimo amahoro”
Alikiba ni
umwe mu bahanzi bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda, uretse kuba hari indirimbo
yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kevin Kade na Bruce Melodie, muri
Mutarama 2026 uyu muhanzi aherutse gusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi izwi
nka ‘Kings Music Africa’ umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Muttima ibi byiyongera
ku bitaramo byinshi amaze gukorera i Kigali mu rugendo rwe nk’umuhanzi.
Like This Post? Related Posts