Ku munsi
nk’uyu w’italiki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo
mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza
hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi taliki mu 1994.
Taliki ya
12/4/1994, Karamira Froduald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko
intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru
byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya
n’ingabo mu kurangiza “akazi”. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane
abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND
na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.
Uwo munsi,
Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo ryavugaga ko
“nta macakabiri yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.” Rikomeza rivuga ko
abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya
umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo “umwanzi aracyari wa wundi, umwe
washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye
abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no
kurwanya umwanzi.
Uwo munsi
guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa
inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.
Muri Kigali,
intumbi z’abishwe muri Jenoside zakusanyirizwaga mu makamyo, zikajya zijugunywa
mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini.
Taliki ya 12
Mata 1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi
bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri
Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa
ku mihanda, zikajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi
bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’Imirimo ya Leta
bitaga “ponts et chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse, umukwe wa
Perezida Habyarimana Juvenal. Ntirivamunda ubu yahungiye mu Bufaransa.
Umunyamabanga
Mukuru wa Loni yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda
Igihe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage,
yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko
MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababiligi bafitiwe urwango”. Yatanze
igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda.
Boutros-Ghali
amusubiza ko “na we ashyigikiye icyo gitekerezo”. Kugeza uwo munsi Umuryango
w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye
kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi,
arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira
ingano bishwe guhera taliki ya 7 Mata 1994.
Abatutsi
barishwe i Nyawera na Mukarange muri Kayonza
I Nyawera,
mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu mataliki ya 11-12 Mata 1994,
habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi
witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja
zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange, taliki
07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.
Ku wa 10-11
Mata 1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko
Interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare. Ku wa 12 Mata 1994,
hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya
babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita
zibatema. Padiri Mukuru Joseph Gatare, wanayoboraga Ishuri Ryisumbuye rya
Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean
Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa,
Interahamwe zihita zimwica.
Ubwicanyi
bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri, Nyamasheke
Mu Murenge
wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma
(Mariba).
Abatutsi
baho bakaba barishwe ku wa 12 Mata 1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu
nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu
gitondo nka saa mbiri basaba abagore n’abana ko baba bagiye ku rusengero
rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho ni ho guhera taliki ya 10 Mata 1994
buri joro imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo
bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana na cyo. Bageze aho
bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite
intwaro gakondo ziteguye kubica.
Konseye
witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje
babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye Kanyarurembo
yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata gerenade agateramo.
Yateyemo gerenade ebyiri, ushatse gusohoka bakamwica.
Uwo munsi
Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Claver, i Mukoma muri Nyabitekeri,
Nyamasheke. Aho mu rugo rwa Karemera ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka
Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi
benshi, bishwe n’igitero cya PIMA ku wa 12 Mata 1994 gihita gikomeza kijya
kwica ku Badivantisite.
Ni ku
muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma
mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari
bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi
Segiteri, ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa
kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu
asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva taliki 12/04/1994 kugeza taliki 18/04/1994
ni bwo bishwe.
Abatutsi
bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Selire ya Keshero kuko
ari yo yari ituwe n’Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri
wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye
Emmanuel, Bazambanza n’abandi. Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo
benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje
kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b’impinja babamburaga
ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro
habaga ari imiborogo n’amarira y’abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.
Burugumesitiri
Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa
Gihombo, Kibuye
Mu 1994,
Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri FURERE Abel. Ku wa 12/04/1994
habaye inama kuri Komini yatangiye nka saa yine z’amanywa isozwa nka saa saba
n’iminota 20. Yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b’Abahutu,
abacuruzi bari bakomeye b’Abahutu, ndetse n’Interahamwe. Irangiye ni bwo ba
Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira
mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya
Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n’imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo
n’Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na Ruzindana Obed wari
umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urutsinga rwa Telefone yabaga kuri
Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara
cyangwa bakabibwira abanyamahanga bikamenyekana. Ni bwo hatangiye kumvikana
amasasu menshi.
Kuri uyu wa
12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n’abagore bari bahungiye mu rusengero
barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.
Ruzindana
Obed yahamwe n’icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Abatutsi
barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi
Biharabuge,
mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka
Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n’abari bahahungiye guhera taliki 07
Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri.
Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje
Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba Konseye abategeka
kumenyesha Abatutsi ko ari bo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera
gufasha Abatutsi
Abatutsi
bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo
zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo
bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n’ibindi. Izo nterahamwe
zunganiwe n’izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya
zayoborwaga na Sharangabo w’ i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga
Interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu
ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri,
imihoro, amasuka n’ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.
Ubwicanyi
bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z’ijoro. Nyuma yo kwica bacuje
imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye
neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza.
Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na
Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Burugumesitiri wungirije Habyarimana Vivien,
umwarimu Uwimana Pelagie, Joseph Setiba n’izindi Nterahamwe.
Ijugunywa
ry’Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo
Utugari
dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite site nyinshi
zanyurwagamo n’Interahamwe n’abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri
Nyabarongo. Hari site izwi cyane y’ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri
Nyabarongo byakozwe cyane kuva taliki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena
1994. Taliki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya
Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo.
Uwo munsi ni
ho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje. Uko bavumbuye
Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha
urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe
n’imbaga y’abantu bagenda bavugirizwa n’induru. Bamwe muri bo barababohaga
bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo n’amabuye, abandi
bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.
Iyicwa
ry’Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo
Kuva taliki
10-11 Mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu Murenge wa Bumbogo
bahungiye ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, ahahoze ibiro bya Segiteri Karama
hiciwe Abatutsi benshi bagera ku bihumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni
abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na
Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri
Segiteri Karama.
Bigeze ku wa
12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n’abandi ba Nkuzuzu; bigeze nijoro
umujandarume witwaga Emmanuel azana za gerenade azihetse kuri moto, haza
n’imodoka y’uwitwaga Tadeyo wari Interahamwe kabuhariwe izanye imihoro bari
bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya i Gishaka ayizanamo Interahamwe
z’impunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n’abitwaga abakonya bari
baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n’izivuka Bumbogo zarimo abitwa Mutaganira,
Muyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Ni bo bishe abo Batutsi
guhera ku mugoroba wo ku wa 12 bageza mugitondo cyo ku wa 13 Mata babarangije.
Iyicwa
ry’Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo
I Musenyi mu
Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa.
Uwari resiponsabure wa selire Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko
Umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza. Mu rugo rwe haje
Abatutsi barenga 500. Karangwa yapanze gahunda y’uko bagomba kwica Abatutsi
bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica.
Abatutsi
bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa
mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya
Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura
yayoborwaga n’uwitwa Ndayishimiye, kuva ku wa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994
hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.
Jenoside
yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera taliki
ya 7 Mata 1994 mu gitondo, Abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu
gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari
warateguwe na Leta.