Umwuka mubi hagati ya Israel na Türkiye ukomeje gukaza umurego, aho abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje guterana amagambo akakaye, bashinjanya ibyaha bikomeye.
Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yifashishije urubuga rwa X, ashinja Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdo?an, kugira uruhare mu kwica abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Kurde ndetse no gushyigikira imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Iran.
Ibi birego byaje mu gihe Ankara iri gukurikirana abayobozi ba Israel mu rwego rw’amategeko, ibashinja uruhare mu bwicanyi bukomeje kubera mu gace ka Gaza. Amakuru ava muri Türkiye avuga ko Benjamin Netanyahu ashobora guhanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka ibihumbi, mu gihe abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben-Gvir, na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, ndetse n’abandi barenga 30 na bo bashyizwe ku rutonde rw’abashinjwa.
Bivugwa ko igihano gito muri abo bose gishobora kugera nibura ku myaka 1,102 y’igifungo.
Mu gusubiza ibyo birego, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Türkiye yashinje Benjamin Netanyahu kuba ari “Adolf Hitler wo muri iki gihe,” imugereranya na Adolf Hitler wahoze ayobora u Budage, uzwi cyane ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Türkiye yongeyeho ko ibyo ishinja Netanyahu bishimangirwa n’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Court) rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Byongeye kandi, ubutegetsi bwe buri gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga.
Ankara yashimangiye ko ibirego bya Netanyahu kuri Perezida Recep Tayyip Erdo?an nta shingiro bifite, ibifata nk’ibinyoma bigamije gutesha agaciro Türkiye ku ruhando mpuzamahanga.
Türkiye kandi yavuze ko izakomeza gushyigikira abasivile b’inzirakarengane, inemeza ko izakora ibishoboka byose kugira ngo abayobozi ba Israel bashinjwa ibyaha baryozwe ibyo bakurikiranyweho.
Like This Post? Related Posts