Minisitiri
w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko
kuvuga ko Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR)
zatereranye Abatutsi ari ukoroshya inyito kuko ahubwo ibyo bakoze ari amahano akomeye
Yabivuze ku
wa 11 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi baguye muri ETO
Kucukiro ubwo ingabo z’Ababiligi zari mu Butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR)
zavaga mu Rwanda zigasiga Abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho mu menyo
y’Interahamwe.
Nduhungirehe
agaragaza ko ubundi nta musirikare w’umwuga wakora ibikorwa nk’ibyo izo ngabo
zakoze mu Rwanda.
Ati “Rimwe
na rimwe tujya tubyoroshya kuko kuvuga ko ingabo z’ababiligi zatererenye
Abatutsi tuba tubyoroheje. Kuko igihe izo ngabo zahabwaga amategeko yo kuva
muri ETO bakazinga ibikoresho byabo n’imbwa zabo, icyo gihe hanze ya ETO hari
Interahamwe zizunguza imihoro. Umusirikare wese w’umwuga uboye icyo gikorwa
yarangiza akagenda asize abasivile, abona abicanyi, abona imihoro ntabwo ari
gutererana Abatutsi ahubwo ni kubashyikiriza abicanyi.”
Yavuze icyo
gikowa kiri mu byerekana uruhare rw’ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango
mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bitatangiye mu 1994, ahubwo
uruhare rwayo ruhera igihe abakoloni bageraga mu Rwanda cyane cyane Ababiligi
ari na bo bacengeje politiki y’amacakubiri mu Banyarwanda.
Nduhungirehe
yasobanuye ko uruhare rw’iyi miryango rugaragarira mu byiciro bitatu
by’ingenzi.
Icya mbere
cyari politiki y’amacakubiri yazanywe n’Abakoloni b’Ababiligi, aho bigishije
amoko ndetse na gahunda zo gutanya Abanyarwanda kugira ngo babayobore.
Abakoloni
kandi bakomeje kwigisha no gushyigikira umugambi wo kwica Abatutsi uherereye
muri 1959 babyitirira gukuraho ingoma ya Cyami.
Byakomeje no
mu myaka ya 1961 kugeza 1963 ari na bwo habayeho icyo bise Jenoside bwa mbere
mu Rwanda kuko hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 abandi benshi barahunga,
kandi icyo gihe ingabo z’Ababiligi zabigizemo uruhare.
Icyiciro cya
kabiri cyari gutegura Jenoside nyirizina, aho uhereye mu 1990 ubwo ingabo za
RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, mu Rwanda hoherejwe ingabo
nyinshi zirimo iz’Abafaransa zagumye mu Rwanda zigatangira gutoza interahamwe
ndetse n’ingabo z’u Rwanda (EX-FAR).
Amb
Nduhungirehe yagaragaje ko icyo gihe hatanzwe raporo nyinshi n’ingabo zari mu
Rwanda harimo n’izatanzwe na Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni icyo
gihe asaba kongererwa ingabo n’ibikoresho agahagarika umugambi wa Jenoside
ariko Loni ikamubera ibamba.
Ati “Ku wa
11 Mutarama yohereje ibimenyetso abwira umuryango w’Abibumbye ko hari
umutangabuhamya uvuga ko i Kigali hari intwaro ziteganywa gukoreshwa mu kwica
Abatutsi. Yashakaga guhabwa uburenganzira bwo kujya gukuraho izo ntwaro ariko
uwari uhagarariye ubutumwa bw’amahoro icyo gihe yamubwiye kujya kubibwira
Perezida Habyirimana. Kubibwira uwariho ategura Jenoside ko babimenye, ubwo
nabwo ni ubugwari bwa Loni.”
Jenoside
yaje kuba ariko Loni ikomeza kugambanira Abatutsi kugeza ubwo bafashe umwanzuro
wo gukura ingabo zabo mu Rwanda.
Ati “Taliki
ya 21 Mata akanama k’umutekano ka Loni kafashe umwanzuro 912 gafata icyemezo ko
aho kugira ngo gatabare, gafata icyemezo cyo kuvana ingabo za MINUAR mu Rwanda.
Ziva ku 2548 zigera kuri 270. Icyo gihe igihugu cyose cyari imiborogo hari kuba
Jenoside ariko umuryango wa Loni washyiriweho kurwanya ubwicanyi nk’ubwo ubona
ko igikwiye ari gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu.”
Ikiciro cya
gatatu cyari gutanga ubutabera no kwemeza ko mu Rwanda habereye icyaha cya
Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyagoye u Rwanda cyane kuko ibihugu by’ibihangange
bitashakaga ko yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babyitaga Jenoside
yakorewe mu Rwanda.
Kugira ngo
itariki ya 7 Mata yemerwe nk’umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakore
Abatutsi mu 1994 byatwaye imyaka 26 kuko wemejwe bidasubirwaho mu 2020.
Nduhungirehe
yasabye urubyiruko kuzirikana ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari kandi
ari inshingano zarwo kuyirwanya.
Ati
“Abanyarwanda bose ntabwo barabohoka, hari urubyiruko cyane ururi hanze y’u
Rwanda rugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndasaba urubyiruko bagenzi babo
kubigisha byaba ngombwa bagahangana nabo bakababwira ukuri.”
Igikorwa cyo
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabanjirijwe
n’urugendo rwo Kwibuka, Walk to Remember, no gushyira indabo ku mva
zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga 2000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro
bakaza kwicirwa i Nyanza.